Gasabo: Urukuta rw'inzu rwasenyutse, ruhitana umwe, abandi icyenda barakomereka

Umuntu umwe yahise yitaba Imana, abandi icyenda barakomereka nyuma y'uko urukuta rw'inzu rusenyutse rukabagwira mu gihe bari barimo kurwubaka mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo.

Jul 1, 2026 - 18:05
 0
Gasabo: Urukuta rw'inzu rwasenyutse, ruhitana umwe, abandi icyenda barakomereka

Hari mu masaha ya saa sita zo kuri uyu wa gatatu,  ubwo Iyi mpanuka yabaga  mu Mudugudu w'Urumuri, Akagari ka Kibagabaga, hafi ya Mavase ku cyapa cya 370 ku muhanda uva Kibagabaga werekeza Kimironko.

Abaturage bavuga ko abari batangiye akazi bari bake, mu gihe abandi bari bakiri mu myiteguro yo kugatangira, ari bwo urwo rukuta rwahise rubagwira.

Abaturage bari hafi y'aho byabereye , bavuga ko bakimara kumva urusaku rw'urukuta rusenyuka bahise birukira gutabara.

Bavuga ko bafatanyije gukura abagwiriwe n'urukuta, mu gihe abandi bahamagaye Polisi n'izindi nzego z'ubutabazi kugira ngo zitabare byihuse.

Umwe mu baturage wari hafi y'aho byabereye yagize ati: "Twarimo twumva abantu batabaza, duhita twiruka. Twasanze urukuta rwabagwiriye, dutangira kubakuramo uko dushoboye mbere y'uko inzego z'umutekano zihagera."

Abaturage bavuga kandi ko urwo rukuta rwari urw'inzu ituranye n'inyubako yari iri kubakwa.

Bemeza ko fondasiyo yarwo yari yarangiritse, ndetse ko nyirarwo yari yaragiriwe inama yo kurusenya no kongera kurwubaka kugira ngo hirindwe impanuka, ariko ngo ntiyabikora.

Undi muturage yagize ati: "nyiri nzu yari yaragiriwe inama yo kurusenya kuko rwagaragaraga ko rutagifite imbaraga. Twumvaga ko rwashoboraga guteza ikibazo, ariko ntabwo yabikoze."

Mu kiganiro yagiranye na Izuba TV na Radio kuri telefone, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yemeje ko iyi mpanuka yabaye, avuga ko yahitanye umuntu umwe, abandi bagakomereka.

Yagize ati: "Ni impanuka yabaye muri iki gitondo ahagana saa sita. Urukuta rwaguye rugwira abantu bari barimo gukora imirimo y'ubwubatsi. Kugeza ubu umuntu umwe ni we umaze kwitaba Imana, mu gihe abandi bakomerekeye muri iyo mpanuka. Polisi n'izindi nzego zibishinzwe zahise zitabara, naho iperereza rikaba ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka."

Ubwo umunyamakuru wacu yavaga aho iyi mpanuka yabereye, abapolisi n'abakozi b'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) bari bageze aho byabereye, bakomeje ibikorwa by'ubutabazi no gukusanya ibimenyetso bizafasha mu iperereza.

Abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho, mu gihe umurambo w'uwahitanywe n'iyi mpanuka wajyanywe mu Bitaro bya Kacyiru.