Rwanda:Guverinoma Yemeje Amasezerano Mashya 4 y’Inguzanyo yo Guteza Imbere Ubuvuzi, Ubuhinzi n’Imibereho y’Abaturage
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki ya 30 Kamena 2026 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemeje imishinga y’amategeko yo kwemeza burundu amasezerano mashya y’inguzanyo 4 agenewe guteza imbere ibice bitandukanye by’ubukungu n’imibereho y’Abanyarwanda.
Amwe muri ayo masezerano yashyiriweho mu Bufaransa binyuze mu Kigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere AFD. Inguzanyo ihabwa u Rwanda igamije gufasha mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi mu gihugu. Ibi bizafasha mu kunoza serivisi z’ubuzima no kwegereza abaturage ubuvuzi bufite ireme.
Hari kandi amasezerano yasinywe na Banki y’Isi binyuze mu bigega byayo bibiri by’ingenzi: _Global Financing Facility for Women, Children and Adolescents_ na _Health Emergency Preparedness and Response_. Aya masezerano agenewe inkunga mu kwitegura, guhangana no gushakira ibisubizo indwara zibyorezo hakoreshejwe uburyo bunyuranye. Intego ni ukongera imbaraga z’u Rwanda mu gukumira no guhangana n’ibibazo by’ubuzima bishobora kuzaduka.
Mu rwego rw’ubuhinzi, Guverinoma yemeje kandi inguzanyo ya Banki y’Isi igenewe guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi. Iyi nguzanyo izibanda ku kugabanya ibishobora kubangamira abahinzi n’ubucuruzi bw’umusaruro wabo, bityo bikazamura umusaruro woherezwa no ku isoko mpuzamahanga.
Isezerano rya kane ni irya Banki y’Isi ryerekeye inguzanyo igamije guteza imbere imibereho y’abaturage. Ibi bigaragaza ko Guverinoma ikomeje gushaka ibisubizo byoroshya ubuzima bw’abaturage biciye mu mishinga y’iterambere rifatika.
Aya masezerano mashya y' inguzanyo agaragaza ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushaka inkunga mpuzamahanga mu bice by’ingenzi birimo ubuzima, ubuhinzi n’imibereho myiza. Intego nyamukuru ni ukunoza serivisi, kwihaza mu biribwa no guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda mu buryo burambye.
By Jane Uwamwiza

