Jabana: Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi biyemeje kugera ikirenge mu cy’Inkotanyi

Abanyamuryango 250 ba RPF Inkotanyi bahagarariye abandi bo mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo, bavuga ko biyemeje kugera ikirenge mu cy’ababohoye u Rwanda, bishingiye ku mateka bagenda basobanurirwa iyo basuye Ingoro ndangamurage. Babigarutseho ku wa Gatandatu tariki 11 Nyakanga 2026 ubwo basuraga Ingoro ndangamurage y’Urugamba rwo kubohora Igihugu iri mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Kaniga.

Jul 13, 2026 - 10:31
Jul 13, 2026 - 11:00
 0
Jabana: Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi biyemeje kugera ikirenge mu cy’Inkotanyi

Ubwo basuraga iyi ngoro, batemberejwe ahantu hatandukanye hagaragaza uburyo urugamba rwo kubohora igihugu rwategurwagamo, harimo n’indaki Perezida Kagame Paul yakoreshaga muri icyo gihe.

Bamwe mu banyamuryango ba RPF INKOTANYI bahagarariye abandi bo mu murenge wa Jabana, bavuga ko gusura ku Mulindi w’Intwari no kwiga amateka yaho ari ingenzi kuko bahigiye byinshi, bakaba biyemeje kwigira kuri aya mateka no gukomeza kubaka igihugu batizigamye.

Umunyamuryango Solange MUKANIZEYIMANA waturutse mu kagari ka Bweramvura yagize ati’’byanejeje cyane kuko nabonye ibirenze ibyo dusoma mu bitabo, Inkotanyi twe twazimenye cyera cyane ko zari zifite urukundo rwo kwitangira abanyarwanda, bikaba byananejeje kuba nasuye Indaki ya Muzehe’’.

Uwitwa NYABYENDA Jean D’amascene waturutse mu kagari ka Kabuye yungamo ati’’nk’abanyamuryango bino biduha morare, bitwereka ko hari aho tugeze, mu kwiga amateka, twaje kwagura ubwenge, hari abanyamuryango benshi batari baziko uko Igihugu cyacu cyabohowe, ntekereza ko hari byinshi basobanukiwe bazabwira nabandi benshi bataragera hano.’’

Chairman w’Umuryango wa RPF INKOTANYI mu murenge wa Jabana DUKUZIMANA Theodore  avuga ko gutera imbere kwabo bituruka ku bitekerezo byo kwigira ku nkotanyi, ndetse bakaba bafite gahunda yo gukomeza kwigira ku mateka.

Ati’’Umurenge wa Jabana uri kwihuta mu iterambere cyane, ariko binashingiye ku mateka y’inkotanyi. Muri uwo muvuduko rero twasanze ari ngombwa ko tujyana no kumenya ngo ubundi uwo muvuduko w’iterambere ukomokahe. Twasanze rero ari ngombwa ko abanyamuryango abaje b’abayobozi, duhurire ku mulindi binatwihutishe biduhe imbaraga zo kwihuta muri rya terambere, ariko tuzi naho rikomoka.’’

Abanyamuryango ba RPF INKOTANYI bo mu murenge wa Jabana bafite ibikorwa byinshi byakozwe babikesha kwishyira hamwe, ubu ubuyobozi bukaba buvuga ko buzakomeza gusura n’izindi ngoro ndangamurage z’u Rwanda mu kwiga amateka, aho abanyamuryango bose bazahagera bakabasha kumenya ayo mateka.