Bugesera : Abatuye mu murenge wa Rilima barishimira ko bamenye gukoresha ikoranabuhanga.

Abatuye mu bice bitandukanye by’umurenge wa Rilima mu karere ka Bugesera bavuga ko bamenye gukoresha ikoranabuhanga kuko basigaye basaba ibyangombwa bakoresheje telephone zabo batarinze kuva aho bari , bavuga ko byabafashije cyane kuko mbere barindaga gutonda imirongo aho bagiye gusaba serivise, kuri ubu ngo byarahindutse basigaye babyikorera.

Mar 28, 2025 - 10:01
Mar 28, 2025 - 10:42
 0
Bugesera : Abatuye mu murenge wa Rilima barishimira ko bamenye gukoresha ikoranabuhanga.
Ibiro by'akarere ka Bugesera (Ifoto /Internet )

Kwihangana Mwavita ni umuturage  wo mu murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera ahamya ko  gukoresha ikoranabuhanga byamufashije yagize ati “ Ubu rwose dusigaye dusaba serivise tutarinze kuva mu rugo, ubundi mbere twajyaga gutonda umurongo wenda nko ku murenge ariko ubu rwose dusigaye tubyikorera kuko ikoranabuhanga ryageze hose”. 

Ndahayo Alphonse nawe atuye Rilima yunga mu rya mugenzi we  ati”Ubu iyo hari ibyo dushaka gutuma ahantu dufata telephone tukabifotora cyangwa se uwo ushaka gutuma nawe akabifotora agahita abikoherereza ku buryo ubigura utarinze kujyayo ubu tuzi gukoresha ikoranabuhanga cyane rwose”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rilima Sebarundi Ephrem, asaba abaturage gukoresha ikoranabuhanga by’umwihariko mu gihe bari gusaba serivise zitandukanye haba ku murenge ndetse n’ahandi kuko aribwo buryo bworoshye kandi bwihuta.

Ati”Binyuze muri gahunda ya byikorere aho umuturage yaba ari hose yakwaka serivisi atarinze kujya ku biro by’umurenge cyangwa by’akarere igihe cyose yaba afite telephone turashishikariza abaturage gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo ntibakarinde gutonda imirongo bityo bibafashe no kwikorera imirimo yabo”.

Mu mwaka wa 2023-2024, serivisi zirenga miliyoni eshanu  zasabwe n’abaturage ubwabo ku Irembo, ndetse abarenga ibihumbi magana ane  bakaba baramaze gufungura konti bwite ku Irembo.  Urubuga rw’Irembo rwatangijwe muri 2015 mu ntego zarwo harimo korohereza abaturage kubasha kwisabira serivisi za Leta bitabagoye .

Tuyishimire  Mireille/Bugesera