BUGESERA: Bahangayikishijwe no kutagira amazi meza.
Abaturage bo mu murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera baravuga ko nubwo bafite amarobine, badafite amazi meza, ibintu bibatera gukoresha amazi y’imigezi n’ibiyaga atizewe, bikabagiraho ingaruka zirimo kurwara indwara ziterwa n’umwanda
Kaneza Joselyne, umwe mu batuye muri uyu murenge, ufite robine murugo iwe
yagize ati:"Ubu dufite ikibazo gikomeye cy’uko tutabona amazi meza. Yego, dufite amarobine ariko amazi ntatugeraho. Ibyo bituma dukoresha ayo mu biyaga kandi si meza, bigatuma turwara indwara ziterwa n’umwanda. Turasaba ababishinzwe kudufasha tukabona amazi meza."
Akimana Litha nawe ati: "Amazi ni ikibazo gikomeye. Badufashe bayaduhe kuko ubu tuvoma ayo mu biyaga kandi si meza, atuma turwara indwara ziterwa n’umwanda."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima, Bwana SEBARUNDI Ephrem, yemeza ko ikibazo gihari, ariko avuga ko hari ingamba zafashwe mu rwego rwo kugikemura.
Yagize ati: "Ni byo koko icyo kibazo kirahari, ariko hari amatiyo ari gushyirwaho kugira ngo amazi azagere mu bigega. Twizeye ko iki kibazo kizakemuka mu gihe cya vuba. Icyo dusaba abaturage ni uko babihanganira mu gihe tugikemura."
Mu Karere ka Bugesera, ubuyobozi buvuga ko abaturage bagerwaho n’amazi meza bangana na 78%, ariko bateganya ko mu myaka itanu iri imbere bazaba bageze kuri 100%.
TUYISHIMIRE Mireille
