Imbuga nkoranyambaga zamugize icyamamare atazizi: Nshimiyimana Alex yatangiye kurya ku musaruro w'ubwamamare bwe

Amazina ye ni Nshimiyimana Alex si izina rishya, ariko iyo uvuze Mutagatifu Alex ikiza mu mitwe y'abantu ni indirimbo igaragaramo umwana muto uririmba yizihiwe. Iyi yasakaye ku mbuga koranyambaga by'umwihariko TikTok.

May 7, 2025 - 10:00
May 17, 2025 - 18:38
 1
Imbuga nkoranyambaga zamugize icyamamare atazizi: Nshimiyimana Alex yatangiye kurya ku musaruro w'ubwamamare bwe

Nawe ukimara gusoma iki gika kibanza cy’iyi nkuru, uhise utekereza iyo ndirimbo! Ushobora no kuba uyiririmbye mu mutima n'ubwo udasohoye ijwi ngo abantu bakumve bitewe n'aho uri cyangwa ibyo urimo!

Iyi ndirimbo Mariya Mubyeyi mutagatifu (...) ubundi yitwa Dusabire Mawe, yagaragayemo Nshimiyimana Alex w'imyaka 7 ndetse na bagenzi be baririmbana mu muryango w'Abana b'abaririmbyi (Pueri Cantores) bo muri Paruwasi ya Kanaba, ishami rikorera muri Santarari ya Mutungu. Aha ni mu karere ka Burera.

Sinza kuvuga iby'ikwirakwira ry'iyi ndirimbo imaze ukwezi kurenga yarabaye nka Virusi mu bantu bitewe n'uburyo uriya mwana aririmba yizihiwe; dore ko hari na bamwe mu byamamare bagiye bisanga bayisubiyemo!

Urebye Alex, ukareba aho akomoka, ndetse n'umuryango we usanga izi mbuga nkoranyambaga zamugize icyamamare ntaho ahuriye nazo. Yaba we ubwe, ndetse n'ababyeyi be baratunguwe!

Uku gusakara kw’aya mashusho, kuri mu byatumye abahagarariye umuryango utari uwa Leta, D & D Karuse Foundation usanzwe ufasha abana batishoboye, ugize igitekerezo cyo gusura Alex na bagenzi be baririmbana ubagenera ibikoresho by'ishuri bitandukanye.

Karuse ISHIMWE Delice, ni umuyobozi w'uyu muryango, avuga iby'iki gitekerezo yagize ati "Urumva dukunda kuririmba; twabonye amashusho acicikana harimo umwana uririmba mu buryo butangaje tugira amatsiko yo kuza gusura aho hantu.”

Arakomeza ati “Twebwe ikintu twibandaho ni ukubereka ko umurimo atari ukuririmba gusa, harimo n’iryo shuri kuko ayo manota baririmba baba bakeneye kuba barayize mu ishuri. Icyo tumufasha cya mbere ni ukumuha ibikoresho, tugahora tumusura tumutera imbaraga.”

Ababyeyi ba Nshimiyimana, bavuga ko ubwamamare bw’umwana wabo ari nk’inzozi bityo ari intumwa z’Imana zaje gufasha umwana wabo.

NZABITURANDE Genegesta ati “Iki gikorwa nacyishimiye kandi nacyakiriye neza; ni nk’intumwa yamumanukiyeho rwose! Icyo ngiye kumufasha ni ukumukurikirana akazagira amanota meza.”

NDABAGERA Denis, ni se wa Nshimiyimana. Nawe yunzemo ati “ibyishimo byanyuzuye ndetse nkaba nifuza kumushakira abarimu bazajya  bamuhugura nyuma yo kuva ku ishuri, ku buryo azagira amanota meza akazajya mu iseminari nk’uko babitwemereye.”

Karuse Ishimwe Delice wagize itekerezo cyo gutangize uyu muryango ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, yavuze ko ku bana basanzwe bafasha haziyingeraho na bamwe bo muri iyi korali.

Ati “Umuryango wacu watangiye niga mu mashuri yisumbuye, nibwo nagize igitekerezo ubwo nabonaga hari abana barerwa n’ababyeyi bamwe batiga neza, kubera ibibazo baba barasize mi miryango. Umuryango wacu urihira abana 86 kongeraho batanu twiyemeje kurihira hano.”

Padiri Mukuru wa Paruwsi ya Kanaba Idukomeze Providence, yatangaje ko iki gikorwa cy’uyu muryango kije gushyigirira gahunda yo kurinda uyu mwana no gushyigikira ejo he hazaza.

Abisobanura agira ati “Igikorwa cy’uyu munsi nacyakiriye neza cyane, kuko kinamfashije muri iyi ntumbero nari ndimo yo kurinda umwana kuba yajya ku rundi ruhande rutamufasha."

Arakomeza ati “Bo bareba imbere h’umwana ntabwo bareba iki gihe turimo; kuko urabona amagambo bavugiye hariya, ibyo bamwemereye, bashaka ngo umwana akure noneho azagire ikindi avamo kandi gikomeye.”

Umuryango D&D Karuse Foundation watanze ibikoresho by’ishuri birimo amakayi, amakaramu, ibikapu ndetse n’ibindi ku bana 40 baririmbana na Alex; baniyemeza kuzarihira amashuri yisumbuye abana 5 muri bo hakabamo abakobwa 3 ndetse n’abahungu babiri barimo Alex.

Usibye uyu muryango, abo mu miryango itandukanye yo muri Kiriziya gaturika barimo ama Korali, aba nya muziki, urubyiruko rw’abanyamuziki bazwi ku izina rya (les jeunes musiciens) bafashije uyu mwana na bagenzi, mu rwego rwo gushyigikira impano zabo.