Wayne Rooney arakemanga imitoreze ya Ruben Amorim wa Manchester United
Nyuma y'uko Manchester United yongeye gutsindwa ku nshuro ya gatatu muri shampiyona, aho yatsinzwe na Brentford ibitego 3-1 ku wa Gatandatu; Wayne Rooney yahise agaragaza uko yumva imitoreze ya Ruben Amorim.
Wayne Rooney yaburiye ikipe ya Manchester United yigeze gukinira, avuga ko "umwuka wagiye", anashyira mu majwi ubushobozi bwa Ruben Amorim umutoza mukuru wayo.
Kuwa gatandatu ubwo United yatsindwaga na Brentford 3-1, byatumye iyi kipe igira amanota 34 gusa mu mikino 33 ya shampiyona Amorim atoje, kandi kugeza ubu nta mikino 20 iratsinda kuva uyu mutoza yayifata.
Nyuma yo kurangiza ku mwanya mubi kurusha indi yose mu mateka yabo ya Premier League mu mwaka ushize, ndetse banatsindwa ku mukino wa nyuma wa Europa League batsinzwe na Tottenham, iyi kipe yiswe Amashitani aturukura ubu imaze gutsindwa imikino 3 muri 6 ya shampiyona, ikaba yanasezerewe mu gikombe cya EFL Cup na Grimsby Town yo mu cyiciro cya kabiri.
Iyi kipe iri ku mwanya wa 14 muri Premier League, United nta mukino n’umwe yatsindiye hanze mu mikino 8 iheruka (yanganyije 2 itsindwa 6).
Ibi ni ibintu bitaherukaga kuva hagati ya Werurwe n'Ukwakira kwa 2019' aho muri ayo mezi yanganyije imikino 3 igatsindwa 5.
Rutahizamu wayoboye abandi mu bitego mu mateka y’iyi kipe yagaragaje impungenge ze mu kiganiro gishyirwa kuri podcast ya BBC cyitwa ‘BBC The Wayne Rooney Show’ aho yagize ati “Nta kintu mbona cyampa ikizere. Mu by’ukuri hakenewe impinduka zikomeye, yaba ari ku mutoza, ku bakinnyi, cyangwa se ikindi icyo ari cyo cyose gishobora gusubiza Manchester United aho yari iri.”
“Hakenewe ubutumwa bugaragara buvuye kuri banyiri ikipe. Niba ari Glazers, Sir Jim Ratcliffe, hagomba kugaragara ubutumwa bwerekana aho iyi kipe igiye. Kugeza ubu aho turi twese turi kuguma tureba dutegereje isenyuka ryayo.”
Guhera ku mukino wa mbere Amorim atoje Manchester United mu Ugushyingo 2024, imaze kwinjizwa ibitego 21 byose byaje yinjijwe bwa mbere.
Rooney yongeyeho ati “Ndabyemera cyane kandi nifuriza ko yabihindura kandi agatsinda. Ariko niba umbajije uti ese urabyizera?, nyuma y’ibyo byose nabonye, mu by’ukuri sinabigiramo ikizere na gito.”
“Umwuka mwiza warabuze muri iyi kipe. Ikenewe imbaraga nshya, ubuzima bushya. Ikenewe ikintu gishya kizayihumekera ubuzima bushya.”
N'ubwo ikipe ya Manchester United iri kwitwara nabi muri ibi bihe, ni ikipe ifite ibigwi muri Shampiyona y'Ubwongereza; ikaba n'imwe mu makipe yinjiza agatubutse ku isi.
Jacques roger NSHIMIYIMANA
