Croix Rouge yashyize umucyo ku ifoto y'umukozi wayo yasakaye muri UCI

Umuryango w'ubutabazi "Croix Rouge" ishami ry'u Rwanda washyize umucyo ku ifoto imaze iminsi icicikana ku mbugankoranyambaga; aho umukozi w'uyu muryango yagaragaye ashyikirana n'umukinnyi w'isiganwa ry'amagare witabiriye UCI I Kigali.

Sep 26, 2025 - 08:27
Sep 26, 2025 - 09:07
 0
Croix Rouge yashyize umucyo ku ifoto y'umukozi wayo yasakaye muri UCI

Ni ifoto yafashwe na B&B Kigali, ikaba yarakwirakwiye ku mbugankoranyambaga aho bamwe bayiteragaho urwenya bagaragaza ko uyu mukobwa yahaga umukinnyi nimero ye ya (telephone).

Iyi foto yakwirakwiye, abenshi mu bakoresha urubuga rwa X bagiyarutseho batebya; bamwe bakagaragaza ko guhana nimero ari ugufatirana amahirwe abonetse. Gusa hari nabagaragaje ko uyu mukobwa yatangaga ubufasha bujyanye n'inshingano arimo.

N'ubwo abenshi batebyaga bagaragaza ko aba bombi bari guhana nimero, hari abahamyaga ko uyu mukinnyi ari kwaka umukozi wa Croix Rouge ubufasha.

Mu butumwa umuryango wa Croix Rouge wanyujije kuri X, wasobanuye ko uyu mukinnyi yasabaga umukozi ubufasha bwa murandasi (internet) bihabanye n'ibyo abandi batekereje.

Ubutumwa buragira buti "Ibikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bahereye kuri iyi foto ntibifite aho bihuriye n'ukuri. Umukorerabushake wa Rwanda Red Cross wafotowe asobanura ko umukinnyi yagize ikibazo cy'igare rye abura uko avugana na bagenzi be. Hariya yasabaga ubufasha bwa internet."