Kirehe: Abahawe akazi ko kubaka umudugudu w’icyitegererezo byabahinduye ubuzima

Abahawe akazi mu mushinga w’ubwubatsi mu karere ka Kirehe ahari kubakwa inzu zizatuzwamo imiryango yagizweho ingaruka n’iyubakwa ry’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo; bishimira ko babonye aka kazi kabafasha mu mibereho yabo.

Aug 25, 2025 - 09:39
Aug 25, 2025 - 12:32
 0
Kirehe: Abahawe akazi ko kubaka umudugudu w’icyitegererezo byabahinduye ubuzima

Abakora muri iyi mirimo bavuga ko usibye kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi, kuri ubu bamaze kugira ibikokwa bitandukanye birimo ubworozi n'ibindi. Bavuga ko kando bagifite intumbero zo kugera kuri byinshi.

Tuyishimire Rosine yagize ati "Naje hano ndi umukene ariko ubu maze kugera kuri byinshi, naguzemo amatungo magufi nk'ihene, ingurube, nishyuriye amafaranga y’ishuri abana banjye, mbatangira mituweli; ubu tumeze neza nta kibazo.

Arakomeza ati "Kuba twarahawe akazi ndashimira abayobozi babitugejejeho; ubu mfite intego ko aka kazi kazajya kurangira naramaze kugura inka."

Nsengimana Faustin ukora akazi k'ubufundi nawe yagize ati "Turashima ubuyobozi bw’akarere bwabanje guha akazi abaturuka muri aka karere, bitwereka ko dufite ubuyobozi bwiza."

Yongeraho ati "Aka kazi nkamazemo amezi atandatu nkora ubufundi maze gukuramo ibikorwa byinshi, nigisha abana neza nkabishyurira ubwisungane mu kwivuza, maze kuzuza inzu mu mafaranga nakuye aha. Ndashima uyu mushinga."

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yemeza ko imishinga yo igihari kandi ko abayikoramo izabageza kuri byinshi.

Ati "Abakora muri iyi mishinga babona akazi ariko muri rusange ni impinduka mu rwego rw’imibereho ku baturage bacu; nk’uyu mudugudu murabona ko ari uwa kijyambere ufite ibikorwaremezo byose. Bazakomeza no kuhakora kuko hari kubakwa n’ama ECDs, aho abaturage bazajya bororera amatungo ndetse n’ikigo cy’amashuri."

Imirimo yo kubaka inzu ku mupaka wa Rusumo ahazatuzwa imiryango isaga 80 yagizweho ingaruka n’iyubakwa ry’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo yatangiye muri Nzeri 2024; biteganyijwe ko zizuzura muri Kamena 2025, zitwaye asaga miliyoni enye z’amadorali ya Amerika.

Uwayezu Mediatrice/ kirehe