Ruhango: Irerero ryubatswe muri centre ya Kayenzi ryitezweho guhindura byinshi kubagore bahakorera.
Abagore bakorera ubucuruzi mu gasoko gashya kubatswe muri centre ya Kayenzi mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango barishimira irerero ryubatswe muri iyi centre kuko bigiye kubafasha gucuruza batekanye.

Abagore bagaragaza akanyamuneza n’ibyishimo ni abatuye kandi bakorera muri centre ya Kayenzi ibikorwa by’ubucuruzi buciriritse mu gasoko gashya kubatswe muri iyi centre iherereye mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango bavuga ko bagiye gucuruza batekanye kubera irerero ryubatswe hafi y'aka gasoko ibintu bigiye kubafasha kubona aho bazajya basiga abana babo hatekanye kandi hizewe bagakora nta kibazo bafite.
Abagore bacuririza mu gasoko gashya Kayenzi (ifoto Charles)
Mukarukundo Sophia umwe mu bagore bakorera ubucuruzi muri iyi centre yagize ati:” Turishimye,turanezerewe cyane kuko biragoye kuba waza gucuruza umwana agukurura,ubu tazajya twicara mu isoko dutuje, abana bacu bari mu irerero bafite abarimu bari kubakurikirana isaha zagera abana bakanywa igikoma, isaha zagera abana bakabatuzanira nta kibazo dufite rwose turishimye”.
Mukamuganga Perepetue nawe yagize ati:” Bibaye byiza abana bacu,abuzukuru bacu bazajya bagenda bashyike muri rya rerero, ducuruza abandi nabo bakira abana barera, igihe nikigera badusubize abana bacu nta kibazo nta nimpungenge. Twabangamirwaga ni uko abana bonka tutabajyana mu yandi marerero mu baturage, ariko kuko ritwegereye bibaye amahirwe kuri twese.”
Nyiranshimiyimana Marie Rose uyobora akagali ka Kayenzi avuga ko iri rerero rije ari igisubizo kandi rigiye korohereza aba bagore gukurikirana ibikorwa byabo by’ubucuruzi bizeye umutekano w’abana babo kuko bazajya baba barikwitabwaho kandi bakazajya banabona umwanya uhagije wo konsa abana.
Yagize ati:” Iri rerero ikintu rigiye gufasha aba babyeyi ni uko abana babo aho kugira ngo bazajye babasiga mungo bave mu kazi bari barimo ngo bajye kubonsa, bazajya baba bari hariya mu irerero bari kumwe n'ababitaho igihe umubyeyi azaba ari gucuruza, umwana mu gihe akeneye konka ajye kumwonsa agaruke mu bikorwa bye.”