Kigali : Abadipolomate b’u Bubiligi bahawe amasaha 48 yo kuba bavuye ku butaka bw'u Rwanda
Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kwirukana ku butaka bwayo abadipolomate b’u Bubiligi, ibaha amasaha 48 kugira ngo babe bamaze kugenda.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, ryagaragaje ko u Bubiligi bukomeje gutesha agaciro u Rwanda, haba mbere ndetse no muri iki gihe cy’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko u Bubiligi bwagize uruhare mu mateka mabi y’aka karere, by’umwihariko binyuze mu bikorwa bibangamira u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na Izuba Radio & TV, Dr. Ismael Buchanan, impuguke mu bya politiki mpuzamahanga akaba n’umwalimu muri kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko icyemezo cy’u Rwanda cyo kwirukana abadipolomate b’u Bubiligi kigaragaza ko rutishimiye imikoranire yarwo na Bruxelles.
Yagize ati: "Iki cyemezo ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rutishimiye uburyo imibanire yarwo n’u Bubiligi iri kugenda, cyane cyane muri ibi bihe by’umubano utameze neza hagati y’u Rwanda na RDC. Hari ibiganiro byagiye bikorwa, ariko bigaragara ko u Bubiligi budafite ubushake bwo guhindura imyitwarire yabwo."
Yagarutse no ku mateka y'ubukoloni bw'igihugu cy'u Bubiligi mu Rwanda, agaragaza ko guhezwa no guteshwa agaciro byatangiye cyera, bityo ko ari igihe cyo kubihagarika burundu.
Dr. Buchanan Ismael, asoza avuga ko ibi bishobora kugira ingaruka kuri dipolomasi y’u Rwanda n’u Burayi muri rusange, ariko ko ari icyemezo cyashingiwe ku bushishozi bwa guverinoma y’u Rwanda.
Gacinya Regina / Ikigali