Ubwongereza: Newcastle yongeye gutwara igikombe nyuma y'imyaka 70
Nkuko Ikinyamakuru the sun cyabyanditse, Ikipe Newcastle United yari imaze imyaka 70 itazi uko igikombe gisa, yatsinze Liverpool FC ibitego 2-1, yegukana Carabao Cup yaherukaga guhusha mu 2023 ubwo yatsindirwaga ku mukino wa nyuma.

Nkuko Ikinyamakuru The sun cyo mu Bwongereza cyabyanditse, ya Newcastle United yari imaze imyaka 70 itazi uko igikombe gisa, yatsinze Liverpool FC ibitego 2-1, yegukana Carabao Cup yaherukaga guhusha mu 2023 ubwo yatsindirwaga ku mukino wa nyuma.
Ibi bikaba byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025, ni umukino wabereye kuri Wembley Stadium akaba ari umukino w’irushanwa rya Carabao Cup.
Muri uyu mukino wo kuri uyu munsi, Liverpool iheruka gusezererwa muri UEFA Champions League, ntiyabanje mu kibuga umunyezamu wayo Allison Becker, ndetse ikaba itari ifite na myugariro wayo Trent Alexander-Arnold wagize imvune.
Bigeze ku munota wa 45, ikipe ya Newcastle United yabonye igitego cya mbere ibifashijwemo na Dan Burn, bityo ijya kuruhuka ariyo iyoboye. Nyuma y’iminota itandatu igice cya kabiri cyamaze gutangira, Alexander Isak ukomoka mu gihugu cya Suède yashyizemo ikindi ariko umusifuzi aracyanga hiyambajwe ikorana buhanaga rya VAR.
Nyuma y’umunota umwe gusa, rutahizamu Isak yashyizemo igitego cya kabiri, cyatumye igera ku munota wa 90,ndetse n’indi ine bongeye ho igihagaze neza. Muri iyi minota umunani yongeweho ni yo Liverpool yashyiriyemo icy’impozamarira cyinjijwe na Federico Chiesa.
Newcastle yatsinze ibitego 2-1 ikaba yashimishije abakunzi bayo nyuma y’imyaka 70 uhereye mu mwaka wa 1955.
Lucien Kamanzi