Nyanza : Inzira z'amazi  zubatswe ku muhanda mushya Nyanza-Bugesera ziteje inkeke abawukoresha

Abatuye mu murenge wa Muyira akarere ka Nyanza  bafite impungenge ku nzira z'amazi  zubatswe ku muhanda mushya wa kaburimbo Nyanza-Bugesera kuko zisenyuka bya hato na hato.

Mar 16, 2025 - 00:44
Mar 17, 2025 - 17:00
 0
Nyanza : Inzira z'amazi  zubatswe ku muhanda mushya Nyanza-Bugesera ziteje inkeke abawukoresha
Inzira z'amazi zarangiritse (Ifoto Charles N.)

Abatuye,abagenda n’abakorera muri centre ya Kayanza mu kagali ka Gati mu murenge wa Muyira akarere ka Nyanza, batewe impungenge n'inzira z'amazi  ziri kubakwa ku buryo zitujuje ubuziranenge ku muhanda mushya wa kaburimbo Nyanza-Bugesera, bifuza ko ababishinzwe bagira icyo bakora bagakurikirana hakiri kare kuko izi nzira  ziri kubakwa zisenyuka bya hato na hato, ibintu bibatera kwibaza niba bashyiramo isima ihagije cyangwa ntayo bashyiramo, ikindi kandi bagasaba ko zakubakwa kuburyo amazi ashoka ntagumye kureka kuko ayo mazi yateza izindi ngaruka kubahakorera.

Umwe mubatuye muri iyi centre waganiriye na Radiyo Izuba ndetse na Izuba Tv utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Umuhanda warakozwe neza nta kibazo gihari,imbogamize zihari niza marigori badukoreye agomba kujyana amazi aho agomba kugera,none ubu tuvugana amazi akaba ari kureka murizo rigori badukoreye, niba ari muri centre y’ubucuruzi amazi akaba areka gutya kandi bagombaga kuyaha inzira ni ikibazo, hororokeramo imibu ni ikibazo,ikindi naho bazikoze imodoka irakandagiraho sinzi niba ari ikibazo cya sima nkeya mwatanze, ariko iyo imodoka ikandagiyeho irariduka, niba ari igitaka mwubakishije niba ari sima mwubakishije ntabwo mbizi neza.”

Naho mugeziwe witwa Vianney Habimana  we yagize ati: “Umuhanda ufite imbogamizi z’amarigore zarasenyutse kandi nta n'igihe kirashira,niba barashyizemo sima nkeya natwe byaratuyobeye abaturage binaha.”

Naho Habanabakize  Eric we yagize ati: “Ikibazo cy’amarigori cyo mubyumve ko  bikomeje kugorana mutubarize mwe mugerayo abo bantu babikoze ukuntu amarigori yubatse.”

Ntazinda  Erasme uyobora akarere ka Nyanza avuga  ko ayo ari amakuru meza abaturage batanze gusa abizeza ko hari itsinda rihari rishinzwe gukurikirana ibikorwa byose byiyubakwa ry’uyu muhanda kugeza urangiye kandi anibitsa ko uyu muhanda ufite amasezerano yo kuwubaka y’imyaka itanu abawukora bagenzura kandi banakosora ibisabwa byose kugira ngo bazatange umuhanda ukozwe neza.

 Ntazinda  Erasme Mayor/Nyanza (ifoto/internet)

Ati: “Ibyo gusondeka byo ni amakuru meza baduhaye, turabivugana n’abawubaka kuko hari abashinzwe kugenzura imirimo ikorwa baba bahari bagenzura imirimo ikorwa, kandi icyo nabibutsa ni uko mu masezerano, uriya muhanda abawubaka bazaba bafite amasezerano y’imyaka itanu yo kuwitaho ibyo byose bizagaragara bazagende babikosora ariko ni amakuru meza, ariko ibyo gukora za rigori twashyizeho itsinda ryo kugenda rireba ibibazo byose byaba bihari,ari amazi agenda ajya mu mazu y’abantu cyangwa se mu mirima, ibibazo byose bikemurwe tuzarangize umuhanda ntabibazo udusigiye.”

Uyu muhanda Nyanza-Bugesera wubatswe kubufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Banki y’isi ufite ibirometero 52, ku ruhande rw’akarere ka Nyanza gusa , bikaba biteganyijwe ko uzuzura utwaye amafaranga angana na miliyari mirongo itandatu n'enye  z’amafaranga y’u Rwanda.

Ntamwemezi  Charles/Nyanza