Ngororero: Barifuza kubakirwa ikigo abagenzi bategeramo imodoka kijyanye n’igihe
Bamwe mu batuye mu karere ka Ngororero , barasaba ko ubuyobozi bw’akarere bwakwita ku kuvugurura ikigo abagenzi bategeramo imodoka cya Ngororero abenshi bita (gare ) kuko gishaje kitajyanye n’igihe, bakaba bavuga ko byabashimisha kujya gutegera ahantu hasa neza.

Iyo ugeze muri iki kigo abenshi bita gare y’akarere ka Ngororero, ubona ko kitajyanye n’igihe, kuko n’inyubako z’ubucuruzi zirimo bigaragara ko zitajyanye n’igihe nkuko abaturage babivuga.
Ndayambaje Fidèle yagize ati”Twebwe iyo turebye gare z’ahandi usanga rwose tubona zubatse neza. Turashaka natwe gare isa neza kuko dufite umuhanda mwiza, kandi akarere kacu kari gutera imbere ku buryo tubonye gare ijyanye n’igihe byadufasha.”
Mukarwego Susane nawe yagize ati”Tumaze igihe tunyotewe kubona gare ijyanye n’igihe. Birakwiye ko iyi gare ivugururwa, kuko ni ntoya ikindi urabona ko nta n’inyubako zijyanye n’igihe zirimo. Numva rero ubuyobozi butareberera bukwiye kugira icyo bukora.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buvuga ko hari gahunda yo kuvugurura gare y’akarere, aho bari gufatanya n’umufatanyabikorwa wamaze no kubona ibyangobwa ku buryo hari icyizere ko muri akarere gare izaboneka ijyanye n’igihe.
Uwihoreye N. Patrick umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngororero ushinzwe iterambere ry’Ubukungu yagize ati”Gare ya Ngororero umushoramari wayubatse n’ubundi we agiye kuyagura, no kuyongera agaciro vuba, kuko igishushanyombonera yaragisohoye, ndetse n’icyangobwa cyo kubaka yarakibonye nta gisigaye”.
Abatuye akarere ka Ngororero bashima iterambere riri kugera kuri aka karere, bakaba banasaba ko ubuyobozi bukwiye no kureba uko amazu ashaje ari muri uyu mujyi yavugururwa bigendanye nicyo igishushanyo mbonera cy’akarere giteganya.
Abdulahaman Nyirimana/Izuba RadioTV