Nyanza: Abaturiye umuhanda mushya wa Nyanza-Bugesera barasabwa kuwubyaza umusaruro

Abaturiye umuhanda mushya wa kaburimbo Nyanza-Bugesera bo mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza barasabwa kuwubyaza umusaruro bahanga, imirimo kandi bakanoza ibyo bakora, mu rwego rwo gufasha abawukoresha kubona serivisi bashaka kandi nziza.

Jul 26, 2025 - 14:17
Jul 26, 2025 - 21:58
 0
Nyanza: Abaturiye umuhanda mushya wa Nyanza-Bugesera barasabwa kuwubyaza umusaruro

Sedukure Boniface na bagenzi be ni bamwe mu batuye mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, bagaragaza ko bishimiye umuhanda mushya wa kaburimbo Nyanza-Bugesera bahawe n’umukuru w’igihugu. Berekana ko waje ukenewe kandi usigaye uri nyabagendwa ibintu byoroheje ubuhahirane ndetse n’ingendo hagati y’uturere twa Nyanza na Bugesera.

Sebukure yagize ati ”Umuhanda narawishimiye cyane. Uyu muhanda twarawubonye, tujya i Nyanza, tukajya i Busoro niyo tujyiye i Kigali duca mu muhanda woroshye cyane.”

Akomezi agira ati ”uyu muhanda waratunejeje cyane, twari tuwukeneye kandi nta kintu umukuru w’igihugu yavuze atakoze, ibintu byose yarabikoze rwose turabyishimiye cyane."

Arakomeza ati "Ahantu umuhanda wanyuze barubatse bameze neza, impamvu tubyishimira twajyaga nk’i Nyanza tukahagera turushye, ariko ubu ntabwo tuzongera kuruha umuhanda yarawuduhaye kandi twari tuwukeneye.”

Sebukure utuye ku Muyira wishimira umuhanda (ifoto/N.Charles)

Naho mugenzi we Nshyahabaganizi yagize ati ”Umuhanda ni mwiza cyane rwose twarawishimiye, unyuramo imodoka nyinshi ziva Tanzaniya n’ahandi, mbese uno muhanda usigaye unyuramo imodoka nyinshi cyane.”

Ni mugihe Hagenimana we agira ati ”Umuhanda twawakiriye neza, watumye abagenzi baboneka n’imodoka ziba nyinshi nyine, imihahirane iroroha n’ibiribwa byose bibona uko bigenda, i Bugesera ikiraro baragikoze bituma nyine n’imyaka ibona ukuntu yambuka.”

Si aba bishimira ibyiza by'uyu muhanda kuko na mugenzi wabo Ndagijimana, ahamya ko ingendo zoroshye mu gihe umuhanda utaraza byabagoraga. 

Ati ”Byarahindutse ubu dusigaye dutega imodoka kugera mu Bugesera ni make. Ubundi twagendaga kuri moto tukishyura amafaranga menshi. Imigenderanire yaroroshye, hamwe n’akarere ka Bugesera kandi no kujya i Kigali ntabwo bikigoranye cyane.”

Mukantaganzwa Brigitte uyobora umurenge wa Muyira yerekana ko uyu ari umuhanda ugendwa n’ingeri zitandukanye z’abantu baturutse hirya no hino mu gihugu, aboneraho gusaba abawuturiye kuwubyaza umusaruro kandi bakanoza ibyo bakora kugirango batange serivisi nziza kubawukoresha.

Ati ”Barasabwa kubungabunga ibyagezweho nk’abanyarwanda, ariko bakanawubyaza umusaruro, kuko ni umuhanda ugendwa n’abantu batandukanye baturaka mu mpande zitandukanye hirya no hino mu gihugu. 

Akameza asaba abatuye hafi yawo guhanga imirimo mishya, ati ”Icyo tubasaba ni uko bahanga imirimo ituma abo bahanyura babona service bashaka no kongera ibyo bakora n’ubwiza bwabyo.”

Abaturiye uyu muhanda mushya wa Kaburimbo Nyanza-Bugesera-Kigali bavuga ko usibye kuba waroroheje ubuhahirane ndetse n’imigenderanire hagati y’akarere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo n’akarere ka Bugesera mu ntara y’iburasirazuba; banishimira ko wafashije mu guhanga imirimo mishya itandukanye ku batuye mu mirenge uyu muhanda unyuramo ndetse unongera urujya n’uruza rw’abantu muri utu turere twombi.

NTAMWEMEZI Charles/ Nyanza

 Umuhanda mushya Nyanza-Bugesera (ifoto/N.Charles