Rusizi: Ibaruwa y’umukozi w’ishuri wasabwe kwigurira icupa ry’ubugwari yarikoroje!

Hamaze iminsi hacicikana ibaruwa igaya umukozi w’ikigo cy’ishuri rya CL Gashonga TSS riri mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi; aho igaragaza ko uyu mukozi ari ikigwari ndetse arutwa n’utari mu kazi.

Jul 25, 2025 - 11:03
Jul 25, 2025 - 11:29
 1
Rusizi: Ibaruwa y’umukozi w’ishuri wasabwe kwigurira icupa ry’ubugwari yarikoroje!

Ni ibaruwa yashyizweho umukono kuwa 17 Nyakanga 2025; ikaba imaze iminsi iri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, n’ubwo amazina y’uwayandikiwe yacishijwemo umurongo n’abayikwirakwije.

Iyi baruwa irimo amagambo akakaye hari aho igira iti “Imikorere yawe iragayitse kuko nta gutekereza ushyira mubyo ukora no mubyo uvuga, nta bushake, nta rukundo rwo gukurikirana ibyo wakagombye kuba ukurikirana ngo bigende neza.”

Irakomeza  iti “Turakugaye mu ruhame rw’abandi bakozi ba CL Gashonga TSS, uragawe, umugayo ukuriho kuko nta musaruro utanga. Abo duhaye kopi bose bakugaye kuko urutwa n’udahari!”

Iyi baruwa isoza  igira iti “Uko tukuzi, kugawa birakubereye wigurire icupa!”

Ni ibaruwa yashyizweho umukono n’umuyobozi w’iri shuri CL Gashonga TSS, Nambajimana Pie. Twagerageje kumuvugisha ntabyakunda ko atwitaba.

N’ubwo iyi baruwa yatunguye benshi, iteka rya Minisitiri w’intebe nomero 033/03 ryo kuwa 12/11/2024 rishyiraho sitati yihariye igenda abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze mu ngingo yayo ya 64; ifite uduce dusaga 10 tugaragaza impamvu zatuma umukozi ahabwa igihano cyo kugawa.

Muri utwo duce harimo nko kutitabira ibikorwa biteganywa n’ishuri bigamije uburere n’imibereho myiza y’abanyeshuri, kudatanga ku gihe raporo yerekeranye n’ubutumwa bw’akazi, gkoresha amagambo, ibimenyetso cyangwa ibikorwa bituka umuntu uri ku ishuri cyangwa hanze yaryo.

Nanone kandi harimo gukoresha nabi ububasha afite cyangwa akoze nabi akazi ashinzwe ku nyungu ze bwite, kwanga gushyira mu bikorwa impinduka zisabwa (Kwigomeka), gukora imirimo itari iy’akazi mu masaha y’akazi ndetse n’izindi […] 

Main Image: Kigalitoday

Ibaruwa igaya umukozi yatunguye benshi