KIGALI :Ntibikiri imbogamizi kubona amavuta y’abafite ubumuga bw’uruhu
Bamwe mu bafite ubumuga bw’uruhu bao mu Mujyi wa Kigali bavuga ko bagorwaga no kubona amavuta yo kwisiga bitewe n’ubumuga bafite ku buryo byatumaga uruhu rwabo rwangirika.
Niyogupfukamirwa Phideline afite ubumuga bw’uruhu, avuga ko mbere yagorwaga no kubona amavuta yo kwisiga, gusa kuri ubu ngo byarahindutse kuko asigaye abona amavuta yo kwisiga bitamugoye agashimira ubuyobozi bwabafashije.
Ati”Mbere tutarabona amavuta yo kwisiga wasangaga uruhu rwacu rwarangiritse ukagira ngo umuntu ni mukuru cyane kandi ari umwana ariko aho twayaboneye dusigaye tumeze neza nta kibazo na kimwe dufite, uruhu rwacu rumeze neza kuko bayatwegereje”.
Mbabazi Olivia ni umuyobozi w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda, avuga ko mbere abakeneye serivisi zitandukanye zirimo no kubona amavuta yo kwisiga ku bafite ubumuga bw’uruhu byabagoraga ariko ko kuri ubu boroherejwe kuzibona kuko bazegerejwe ndetse n’abo bikigora hari gukorwa ubuvugizi kugira ngo boroherezwe nk’abandi
Ati”Mbere wasangaga abantu babura serivise kuko zabaga kure yabo bigatuma hari abatabona uko bajyayo kuko ari kure yabo ariko ubu baroroherejwe ziri hafi yabo ku buryo n’aho zitaragera dukomeje ubuvugizi kugira ngo nabo bazegerezwe”.
Abafite ubumuga bw’uruhu kandi bashimira umuryango wa OIPPA wabafashije kubona amavuta yo kwisiga bigatuma uruhu rwabo rutangirika kuko mbere batarayabona uruhu rwabo rwari rwarangiritse , banawushimira kandi kuba warabegereye ukabaganiriza bikabafasha kwiyakira bitewe n’inyigisho ubaha, ndetse no kubafasha mu guharanira uburenganzira bwabo.
TUYISHIMIRE Mireille/Kigali