RWAMAGANA :Ababuriye ababo mu mpanuka y’ubwato baremewe
N'imiryango 40 irimo abahuye n'ibyago byo kuburira ababo mu mpanuka y'ubwato yabereye mu kiyaga cya Mugesera gihuza akarere ka Rwamagana na Ngoma ,bafashwe mu mugongo n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana ku bufatanye n'umuryango utabara imbabare Croix Rouge .

Bamwe mu bagize iyi miryango bavuga ko ari iby'igiciro kuri bo kuko byaberetse ko babatekerejeho kandi bikaba byabateye imbaraga zo gukomeza ubuzima busanzwe kandi biteze imbere.
Umulisa Francine ni umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 35 atuye mu kagali ka Byimana mu murenge wa Karenge ati” Burya ugize ibyago ntihagire umuntu ukwegera byaba ari ikibazo gikomeye ,bampaye isabune yo kumesera umwana wasigaye kuko muramukazi wanjye yadusigiye umwana,bampaye n’agashuka ko kumworosa nta mbeho izongera kumwica kuko urumva umwana wari umenyereye kurara mu cyuya cya nyina ,aba bagira neza rwose turabashimiye cyane”
Jean de Dieu Ishimwe nawe atuye mu kagali ka Byimana mu mpanuka y’ubu bwato yahaburiye umugore we bari bafitanye umwana umwe ati” Uyu muryango utabara imbabare icyo twawuvuga ho nuko usana umuntu mu buryo bw’umutima ndetse n’ibitekerezo byari byarangiritse ,umuntu akongera akagarura intekerezo nzima ndetse bakanaguherekeza bakanagufasha kuba wakiteza imbere”
Perezida wa Komite y'umuryango utabara imbabare Croix Rouge mu Karere ka Rwamagana Hakizimfura Leonard aha aragaruka ku bikorwa byabo byo gufasha abakene kurusha abandi ndetse nababa bahuye n'ibyago birimo n'ibiza ati”Nkuko mwabyumvise ni abaturage 16 baguye mu mpanuka y’ubwato bo muri uyu murenge wa Karenge rero bose bafite imiryango bakomokamo hari n’abandi bagize amahirwe barabarohora umuryango nka Croix Rouge rero mu ntego zacu harimo gutabara nabahuye n’ibiza k’ubufatanye na Leta rero twaje gufata iyi miryango uko ari mirongo ine,harimo ibikoresho byo mu rugo ndetse n’amafaranga macye yo kwifashisha kuko harimo n’abari bavuye gusarura kandi nabyo byararohamye”
Iyi miryango uko ari 40 niyo yafashwe mu mugongo yahawe ibikoresho bitandukanye byo mu rugo ndetse buri muryango uhabwa amafaranga ibihumbi 100.
Jane Uwamwiza /Rwamagana