: Bamwe mu babyeyi ntibakozwa ibyo kuvuza indwara y’Amashamba kwa muganga
Hari abaturage bo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Ngoma bavuga ko hari bagenzi babo bafite imyumvire yo kuvuza indwara y’amashamba yibasira abana, mu buvuzi bwa gakando kandi bushobora gutera izindi ngaruka mu gihe umwana atayivuwe neza.
Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC kivuga ko Amashamba ari indwara iterwa na Virus ikibasira imvubura z'amatembabuzi yo mu kanwa ziherereye mu nsina z'amatwi ndetse no mu gice cy'imbere cy'ijosi hafi y'umuhogo. Igaragara cyane mu bana bari hagati y'imyaka 5-9 ariko n'abantu bakuru bashobora kuyandura.
Ku kigonderabuzima cya Remera kiri mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma, niho umunyamakuru wa radio na television Izuba asanze bamwe mu baturage baje kwivuza indwara zinyuranye ari nako baturutse mu mirenge itandukanye y’aka karere yegereye iki kigonderabuzima, hari n’abafite abana bagaragaza ibimenyetso by’indwara y’Amashamba bafashe iya mbere bakaza ku ivuriro.
Umwe muri aba babyeyi yavuze ko iyi ndwara irembya abana kubera ko n’uwe yaje kuvuza kuri iki kigonderabuzima yari yagize umuriro ukabije kimwe no kubabara.
Yagize ati” Umwana ejo yagiye ku ishuri ari muzima aza gutaha ambwira ko ababara munsi y’amatwi afite n’umuriro mwinshi cyane ku buryo wakeka ko ari Malaria yarwaye,nabonye ari ngombwa kuza kumuvuza kubera ko numva bavuga ko abana b’abahungu ibatera uburemba iyo itavuwe neza.”
Yagarutse kandi ku kuba hari n’ ababyeyi bafite imyumvire yo kuvuriza iyi ndwara y’Amashamba mu buryo bwa gakondo avuga ko atari byiza kubera ko ari ukubarangarana.
Ati” Nko mu cyaro iyo myumvire irahari hari abashyira ivu aho umwana abereka ko ababara kandi nyamara muganga iyo amusuzumye amenya neza ibyo umwana arwaye akamuvura mu buryo bwizewe butateza ibindi bibazo.”
Ku rundi ruhande ariko hari abaturage bavugako ubusanzwe iyi ndwara batari baziko ivurirwa kwa muganga kubera ko hari ubundi buryo bwa gakondo bakoresha bavura abana babo, nabwo bemeza ko bubakiza.
Hitimana Frodouard utuye mu kagali ka Muhurire mu murenge wa Rurenge yavuze ko iyo abana barwaye amashamba bakoresha imbyiro z’isafuriya mu kubavura.
Ati” Iyo ndwara twe tuyizi nk’amabinga, iyo ifashe abana dukoresha imiti ya Kinyarwanda tukabasigiraho (mu nsina z’amatwi habyimbye) imbyiro z’isafuriya cyangwa ivu ry’ikijumba bivanze n’amavuta yo kwisiga ukazajya kubona ukabona birakize. Njye sinarinzi ko kwa muganga bayivura.”
Uruhare rw’umujyanama w’ubuzima mu guhindura imyumvire ku bakifashisha ubuvuzi bwa gakondo
Mukandayisenga Sevronie umwe mu bajyanama b’ubuzima bakurikiranira hafi ubuzima bw’abana n’ababyeyi mu midugudu yabwiye umuyamakuru wa Radio Izuba na Television ko ikibazo cy’ababyeyi batajyana abana kwa muganga mugihe barwaye amashamba gihari ariko babashishikariza kujyayo.
Yagize ati” Njya mbibona nagera mu mudugudu nkasanga abana babirwaye ariko ababyeyi bakabasigira ho imbyiro yamusize ibindi bintu by’imiti ngo ivura amabinga, rero tubasaba kwihutira kujya kwa muganga kubera ko ariho bakurikiranwa neza kandi abagiyeyo barakize.”
Umuyobozi w’ikigonderabuzima cya Remera Nshuti Eric asobanura ko nubwo virusi itera iyi ndwara itarabonerwa umuti, mu bigo by’ubuvuzi bavura ibimeyetso kandi aribwo buvuzi bwizewe kuruta abavuza mu buryo bwa gakondo.
Ati” Ababyeyi bagomba kuvuza umwana warwaye mu kigo cy’ubuvuzi kubera ko indwara y’amashamba iterwa na virusi itarabonerwa umuti nk’ikigo cy’ubuvuzi tuvura ibimenyetso umwana afite, ikindi twe dukora n’ibindi bizamini kandi birashoka ko umwana yaba afite n’izindi ndwara rero imbyiro ntizashobora kumuvura.”
Bamwe mu babyeyi barwaje abana indwara y’amashamba bagaragaza ko igira igihe runaka yibasira abana bari mu kigero cy’imyaka 2 na 12 bityo bakaba basaba bagenzi babo bavuza abana babo muri gakondo kujya bihutira kujya kwa muganga kubera ko ariho ubuvuzi bwaho bwizewe .