BUGESERA :Abagore bahuguwe ku gufata neza amazi
Abagore mirongo itanu bo mu karere ka Bugesera bashinzwe amavomo ,abahagarariye abandi mu matsinda na bamwe mu bakobwa babyariye iwabo barishimira ko bamaze kumenya gufata neza amavomo babikesha amahugurwa bahawe n’akarere ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye bita ku nkingi y’imibereho myiza .
Ahishakiye Sandrine ni umwe mu bahuguwe agira ati ‘’Iyo ukwezi kurangiye tujya kureba niba wa muntu ufite ivomo yishyurira igihe ,tugiye gukangurira umuntu ukora ku ivomo ko agomba kujya akoropa buri munsi kugira ngo hase neza . “
Mukankwiro Donathile nawe avuga ko aya mahugurwa yamufashije ati ‘’ Mu bigendanye n’amazi twakoreshaga amazi ya Nyabarongo ugasanga nk’igihe imvura yaguye yabaga yatobamye ,ariko nk’ubu kubera ko twabonye amazi umuntu arateka nta kibazo . ‘’
Lita Nishimwe n’umukozi mu ihuriro ry’urubyiruko ribungabunga ibidukikije bijyanye n’amazi muri Young water professionals aravuga ko impamvu bahisemo guhugura abagore kubijyanye no gufata amazi neza ari ukugira ngo bamenye uruhare rwabo mu kubungabunga amazi .Ati ‘’Hari ikibazo kinini kigaragara ko iyo bigeze mu miyoborere abagore bakeneye gukomeza guhabwa imbaraga ,twahisemo gufata ingeri eshatu zitandukanye harimo abagore bayoboye ingo,ababyariye iwabo n’inshuti z’umuryango ‘’.
Abagore bahuguwe ni mirongo itanu bigishijwe gufata amazi neza kandi ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buvuga ko aba bigishijwe bazajya kwigisha bagenzi babo ku buryo iyi gahunda izagera ku bagore benshi bigatuma bamenya uruhare rwabo mu kubungabunga amazi.
Nyiraneza Josiane /Bugesera