NGOMA :Basezereye kunywa amazi mabi

Ni mu bukangurambaga bukorwa n’akarere ka Ngoma ku bufatanye n’umuryango Wordl relief bugamije gushishikariza abaturage kugira isuku banywa amazi meza asukuye .Bamwe mu batuye mu murenge wa Jarama bahawe ibikoresho bisukura amazi bizwi nka filitiri bavuga ko batazongera kurwara indwara zirimo inzoka kubera ko bagiye kujya banywa amazi asukuye

Feb 23, 2024 - 09:31
 0

Nyiraneza Jeanne ati ’’Twakoreshaga amazi y’ikiyaga cya Sake  gifite amazi mabi y’indoha iyo imvura yaguye ariko ndishimye kubera ko baduhaye izi filitiri twagiraga ubuzima bubi amaba bakarwara impiswi zihoraho bakoze’’

Mugenzi we Eliane Mukamana nawe avuga ko bishimiye iki gikorwa ati ”Nageraga mu rugo inyota inyishe nta nkwi  ihagije tugira kugira ngo duteke amazi  , twanywaga aya mazi mabi  tugahura n’indwara y’inzoka ubu kuba batwibutse  turishimye ’’

Nkurikiyinka Clemence umuyobozi w’umuryango Wordl relief -Rwanda  nk’umufatanyabikorwa w’akarere ka Ngoma avuga  ko intego yabo arugufasha imiryango kugira ubuzima bwiza bibanda ku bigo bihuriramo abantu benshi n’abaturage mu rwego rwo kuzamura ubuzima bwiza bwabaturage byumwihariko ahataragera amazi meza .Ati ’’Icyatuzanye uyu munsi ni ibi bikorwa by’isuku n’isukura ,abantu benshi nta mazi bafite bakoresha aturuka mu misozi ,tugerageza gutanga filitiri ahantu hahurira abantu benshi ibigo by’amashuri n’ahandi twatanze filitiri nini zahaza abantu benshi .Ubu tumaze gutanga umunani .’’ 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Jarama Mugirwanake Charles avuga ko mubusanzwe uyu murenge ufite ikibazo cyo kutagira amazi meza ariko ko ibi bikoresho  bahawe bizabafasha kurwanya indwara ziterwa n’umwanda bahuraga nazo.Ati ’’ Ziraza gufasha  abaturage kurwanya indwara ziterwa n’umwanda ,zirabafasha kubona amazi meza yo kunywa ari n’indwara y’imirire mibi turizera rero ko ziza gufasha abaturage kugira imibereho myiza .’’

Umuryango Wordl  relief watangiye  gukorana n’akarere ka Ngoma mu mwaka wa 2017 ufasha abaturage guharanira kugira isuku banywa amazi meza watanze firitiri 1610 ibigega 13 ku bigo by’amashuri n’insengero n’ibigo nderabuzima .

UWAYEZU Mediatrice /Ngoma