Umwanditsi Dr. Nicodeme Hakizimana yasohoye igitabo “Ubwami bw’Imana si ubw’amagambo”
kuri iki cyumweru nibwo , Umwanditsi Dr. Nicodeme Hakizimana yashyize ahagaragara igitabo gishya yise “Ubwami bw’Imana si ubw’amagambo”, kigamije gufasha abasomyi kurushaho gusobanukirwa n’imibereho ya gikristo ishingiye ku bikorwa bifatika aho gushingira ku magambo gusa.
Iki gitabo gisobanura ko ukwemera nyakuri kugomba kugaragarira mu bikorwa byiza, imyitwarire ikwiriye ndetse no gukorera Imana mu buzima bwa buri munsi, Dr. Nicodeme agaragaza ko nubwo abantu benshi bashobora kuvuga Ijambo ry’Imana, icy’ingenzi kurushaho ari ukuryubahiriza no kurishyira mu bikorwa.
Mu butumwa bwe, Dr. Nikodemu yavuze ko yanditse iki gitabo agamije kwibutsa abakristu n’abandi bose ko kwizera Imana mu magambo gusa ntacyo byamarira umuntu.
Yagize ati: “Mu gitabo cya Yakobo havugwa ko, kwizera kwonyine kutagira umurimo kuba gupfuye. Umukristu nyawe agomba kwita ku bikorwa biranga ukwemera kwe.”
Akomeza agira ati: “Ntacyo byaba bimaze kuvuga ko uri umukristu uturanye n’umukene udafite icyo kurya cyangwa imyambaro, uka mwirengangiza kandi ufite ubushobozi bwo kumufasha. Kwizera nyakuri ni ukwizera gufite umurimo, ni ukwita ku bagenzi bacu n’ababaye.”
Abakristu bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko iki gitabo ari umusanzu ukomeye mu nyigisho za gikristo, by’umwihariko ku bantu bashaka kwimakaza ukwemera gushingiye ku bikorwa bifatika.
Marceline yagize ati: “Iki gitabo ‘Ubwami bw’Imana si ubw’amagambo’ gitegerejwe gufasha benshi guhindura imyumvire no kongera imbaraga mu kwizera kwabo, kuko buri wese afashe ubuzima bwe mu maboko ye kandi agomba kugira icyo akora kugira ngo agere ku ntego ze.”
Naho, IRIHOSE Aimable we yagize ati: “Icyantunguye cyane muri iki gitabo ni uko gikangurira abantu gutanga amaturo, kuko nta mwami udaturwa. Kujya imbere y’umwami imbokoboko, ugenda n’amagambo gusa, ntibibaho. No mu bihe bya kera, iyo umuntu yajyaga ibwami yaraturaga.”
Ku ruhande rwe, Rev Isaïe Ndayizeye umushumba mukuru w'itorero ADEPR mu Rwanda bamufashije gusobanura kumurika igitabo, yashimye cyane Dr. Nicodeme ku bw’igitabo yasohoye , yatanze inama aho yakebuye abavuga ubutumwa bihisha mu matorero bagamije kwigwizaho imitungo binyuze mu kunyaga abakristu, ashimangira ko ubutumwa bwiza bugomba gushingira ku kuri, urukundo n’inyigisho zituma abantu bakura mu by’umwuka aho kubabera umutwaro.
By GACINYA Regina/ Kigali
