Kayonza :Guhugura abayobozi b’amakoperative bizakuraho icyuho mu micungire y’umutungo wazo
Minisitiri w’ ubucuruzi n’ inganda Sebahizi Prudence arasaba abanyamuryango b’amakoperative yo mu karere ka Kayonza kurushaho gusobanukirwa n’uruhare rwabo mu gucunga neza umutungo wa koperative zabo kuko bituma hatabaho icyuho ngo abayoboye amakoperative babe banyereza umutungo.

Minisitiri Sebahizi aganira na RADIO IZUBA/TV yayitangarije ko hagamijwe gutuma koperative zibyarira inyungu abazirimo bose bishingiye ku kuba zigomba kuba zicunzwe neza ,minisiteri y’bucuruzi n’ inganda izajya ihugura abayobozi ba za koperative.
Agira ati”Uburyo abayobozi b’amakoperative bitwara ni kimwe mu bigaragaza ikizere cy’ imicungire ya koperative kuko amategeko arahari kandi umuyobozi mwiza ni uyakurikiza;bityo nibura rimwe mu mwaka tuzajya tubahugura kugira ngo bakomeze kuyobora neza no kubungabunga umutungo w’ abanyamuryango’’.
Minisitiri w’ ubucuruzi n’ inganda Sebahizi Prudence agira inama abanyamuryango b’amakoperative kurushaho gusobanukirwa n’uruhare rwabo mu micungire myiza y’ umutungo wa koperative zabo naho abaziyoboye nabo bagakora bazirikana ko ababagiriye ikizere bagomba kubakorera neza.
Ku ruhande rw’abari mu makoperative bavuga ko bagenda basobanukirwa neza uruhare rwabo mu gutuma koperative igera ku ntego zayo bityo bakaba bishimiye ko abayobozi babo bagiye kujya bahugirwa .
Higiro Fred ni umunyamuryango wa koperative Duharanire ubuzima bwiza yo mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza.Agira ati”Mbere rwose dutangira koperative yacu y’ abajyanama b’ ubuzima wasangaga tutumva neza ko bireba buri wese,hari nabumvaga ko ari iby’ abayobozi gusa ariko ubu twarasobanukiwe tuzi icyo koperative itumariye natwe rero icyo tuyimariye cy’ ibanze ni ugukorana neza n’abayobozi kuko nibyo bitanga umusaruro ,aya mahugurwa rero azatuma tutajya mu gihombo”
Mugenzi we Batamuriza Madeleine wo muri koperative Twongere umusaruro wa kawa ikorera mu kagari ka Rwimishinya mu murenge wa Rukara avuga ko nabo nk ’abishyize hamwe ngo bateze imbere igihingwa cya kawa,ubu bazi neza uruhare rwabo mu gutuma koperative icungwa neza kandi bishimiye ko minisiteri yiyemeje kujya itanga amahugurwa ku bayobozi .Agira ati”Turi abagore ijana na mirongo itandatu n’abagabo icumi dushyize hamwe kandi ubumwe dufite bunabonekera mu micungire ya koperative kuko umunyamuryango wese aba afite amakuru ahagije y’ibibera muri koperative”.
Si abanyamuryango gusa kuko n’abayoboye amakoperative banashima kuba Minisiteri y’ ubucuruzi n’ inganda yemera kuzajya ibongerera ubumenyi nabo bumva akamaro ko kuyobora koperative icunzwe neza.
Gasasira Thomas ayobora ihuriro ry ’abahinzi b’ umuceri mu karere ka Kayonza avuga ko koko bakeneye guhora biyungura ubumenyi kandi ko imicungire ya koperative ijyana no kuba hari ubumenyi.
Agira ati”Ihuriro ryacu ririmo amakoperative atanu agizwe n’a banyamuryango ibihumbi bitandatu n’ijana na mirongo itatu na bane ,turuzuzanya kandi duharanira ko mu makoperative hatazamo icyuho”.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’amakoperative giherutse gukora igenzura n’ubusesenguzi ku mikorere y’ amakoperative hanagamijwe gutahura ayigeze kwitwa aya baringa kugira ngo abayihishagamo bakamunga imitungo batahurwe nayo ye gukomeza kubaho kandi ntacyo amaze.Iryo sesengura ryanatanze umurongo ushimangira uruhare rw’abanyamuryango mu micungire y’amakoperative
Titien Mbangukira/Kayonza