Musanze :Abatorewe kuyobora RPF-Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru biyemeje gushyira hamwe

Mu ntara y’amajyaruguru hatowe abayobozi bashya b’Umuryango RPF-Inkotanyi, bagiye guhagararira uyu muryango mu gihe cy’imyaka itanu. Abatowe bagaragaje ko gushyira hamwe nk’inkingi ya mwamba y’iyi ntara, bizatuma bagera ku ntego. Bemeza ko ibyo bifuza kugeraho bishoboka kuko bafite ingufu n’ishyaka.

Feb 10, 2025 - 16:35
Feb 10, 2025 - 16:39
 0
Musanze  :Abatorewe kuyobora  RPF-Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru biyemeje gushyira hamwe
Abatorewe kuyobora RPF -INKOTANYI mu ntara y'Amajyaruguru

Mugabowagahunde Maurice wari umaze umwaka n’igice ayobora uyu muryango mu ntara y’Amajyaruguru; niwe wongeye gutererwa kuwuyobora.

Yagize ati “Ni ibintu bishoboka, kuko urebye abantu bamaze gutorwa abenshi bafite ingufu kandi ni abantu basanzwe bitabira kandi bafite ubushake; icyo ni ikintu gikomeye.”

Arakomeza ati “Tuzaharanira gushyira hamwe kuko ni inkingi ya mwamba y’iterambere mu ntara yacu; nidushyira hamwe tukubakira ku ngufu bafite nta kabuza ibikubiye muri Manifesto y’Umuryango wacu RPF-Inkotanyi tuzabigeraho muri iyi myaka itanu.”

Abagize uyu muryango nabo bagaragaje ko biteze byinshi kuri aba batowe, banabasaba kwita ku bibazo bibangamiye umuryango nyarwanda.

Ligirubuntu Révérien yagize ati “Iyi Komite ni amaraso mashya ariko agendera kubyakozwe. Tubitezeho gukomeza umurongo mugari muri iyi myaka. Icyo tubasaba ni ugukomeza kubumbatira umuryango wo mu majyaruguru tukareba bya bibazo bibangamiye iterambere.”

Yongeraho ati “Mu bumwe naho tugomba kureba igihuza umuturage wo mu ntara y’Amajyaruguru no mu zindi ntara twese tukubaka igihugu.”

Umuyobozi wungirije w’Umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, Uwimana Consolée yabibukije ko iyi manda itandukanye n’iy’umwaka ushize yagize umwihariko kubera COVID-19 abasaba gukorana imbaraga.

Ati “Icyo tubasaba nka (Moteur) y’igihugu ni ukujya ku muvuduko bakumva ko igihe cy’imyaka irindwi ntacyo dufite, tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo Manifesto y’umuryango igerweho.”

Aya matora ya komite nyobozi ku rwego rw’intara aje akurikira ay’abagize urugaga rw’abagore n’urubyiruko nayo yabaye akurikira andi yahererey ku rwego rw’umudugudu.Nyuma y’aya matora hazakurikiraho igikorwa cyo guhugura abatowe bose uhereye ku rwego rw’umudugudu .

Thierry Ndikumwenayo /Musanze