Uwacu Félicité: Umugore warokoye ubuzima bw’umwana mu biceri 300 Frw
UWACU Félicité, umugore w’umunyabigwi ariko utuje, utuye mu karere ka Gisagara , yakuye mu bihuru uruhinja rwari rwasizwe aho nyuma y’uko nyina yishwe n’interahamwe, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uruhinja rwari rutaramarana ku isi amasaha 24. Félicité yararuhishe nubwo interahamwe zari hose.
Ni ubuhamya Uwacu Felicite yatangiye i Kigali ubwo hizihizwaga Umunsi wa Malayika Murinzi.
Yagize ati: “Numvise uruhinja rurira. Narebye mu bihuru nsanga ni uruhinja koko , rukiri rutoya cyane. Ndebye kuru hande mbona nyina wari wuzuye amaraso hose yatemaguwe yapfuye. Sinari kubasha kurusiga aho, nararuteruye niyemeza kuruhungana”
Gusa si ko byarangiye. Hashize amasaha make, interahamwe zongeye kugaruka aho zari zasize uruhinja, zigira amakenga ko hari uwaba yaruhishe. Félicité yasabwe n’interahamwe gutanga amafaranga kugirango barumurekerekere , yisanga asigaranye ibiceri magana atatu (300 Frw) gusa , arayabaha kugira ngo bamureke atware uwo mwana.
Ati: “Bambwiye ko niba nshaka kumujyana, ngomba kubagurira inzoga. Ibyo biceri byose nari mfite nari nabikiye ibiryo, ariko sinatekereje kabiri. Nahise mbiha izo nterahamwe, barandeka, ndamujyana.”
Félicité yashatse uburyo bwose bushoboka kugira ngo arere uwo mwana. Kubera ko nta mashereka yari afite, yagize igitekerezo cy’ingirakamaro cyo kumuhera amata mu mashashi.
Yagize ati: “Naguraga amata y’ifu nkavangamo n’utuyiko tw’amazi, nkabishyira mu mashashi, nkapfumura hepfo gato nkayamuha nk’uko umwana yonka. Urumva si amata meza, ariko byaramurindaga gupfa.”
Uwo mwana ntiyigeze arwara indwara zikomeye, nubwo yirirwaga arira, Félicité akamujyana aho ajya hose, amuhisha ahantu hatari icyizere na gito cy’umutekano. Yaramwitayeho nk’umwana yabyaye, amwita izina ngo kuko yasabye Imana cyane ngo imurinde.
Yamutoje gukunda ukuri n’abantu, kumva ko agomba kuba igisubizo aho kuba ikibazo. Nubwo batari bafite ubushobozi, yamujyanye ku ishuri igihe ibintu byari bitangiye gutuza. Yarasibaga rimwe na rimwe kubera kubura amafaranga y’ishuri, ariko umwana yarafite ubwenge , yatsindaga neza kuko yakundaga kwiga.
“Yambereye umwana ugira umutima mwiza. Naramubwiye nti: ‘Wabyawe mu marira, ariko uzakura ubiba ibyishimo.’ Ubu ariga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, ashaka kuzaba umuganga ngo avure abandi, nk’uko nanjye namukijije.”
Félicité avuga ko muri icyo gihe hari abaturanyi bamwibonagaho nabi, bamubwira amagambo akomeye kubera guhora ahetse w'uwo mwana:
“Bambonaga mpetse mu mugongo wa mwana igihe abandi batinya no kugera mu muhanda. Bambwiraga ngo musige, ngo atazatuma babica. Ariko njye nari narahisemo gupfa cyangwa gukira hamwe n’uwo mwana.”
Nyuma y’igihe, ibintu byatangiye kujya mu buryo. Leta yamenye ayo mateka, imushimira nk’intwari. Abayobozi baje kumwita "Malayika murinzi".
“Ntabwo ndi intungane, ahubwo nari umuntu wumva ko ntashobora kurebera umuntu apfa kandi nshoboye kumufasha. Nari mfite ubwoba, ariko urukundo rwaranesheje.”
Nk’ishimwe ry’ubutwari n’urukundo yagaragaje, ubuyobozi bwamugeneye inka, ngo imufashe mu mibereho no kugira icyo atungaisha uwo mwana yakijije. Iyo nka yaramukamiye imyaka myinshi, iramufasha kubona amata, ifumbire, ndetse no kwiteza imbere buhoro buhoro.
Uyu munsi, Félicité n’umwana babaye umuryango nyawo, ushingiye ku rukundo, n’ubwitange butagira inzigo.
Minisitiri Uwimana yagaragaje ko ba Malayika Murinzi ari inkingi ikomeye mu kubaka umuryango nyarwanda utekanye kandi ushyize imbere uburenganzira bw’umwana. Yasabye ko ibikorwa byabo bikomeza gushyigikirwa n’inzego zose z’igihugu, ndetse ko n’abandi babyeyi bafata urugero kuri bo mu kugira umutima w’impuhwe no gutanga uburere bufite ireme.
