Amajyaruguru: Minisiteri y'uburezi irasaba abayobozi kurandura ikibazo cy'abana bata ishuri bagihereye mu Isibo

Mu ntara y’Amajyaruguru habarurwa abana basaga ibihumbi 20 batitabira kujya ku ishuri, akarere kari imbere mu kugira abana benshi ni aka Gicumbi kihariye ibihumbi bisaga bitanu, mu gihe akarere ka Gakenke gafite abana basaga ibihumbi bitatu, ari ko gafite bake.

Jun 11, 2025 - 20:21
Jun 11, 2025 - 20:41
 0
Amajyaruguru: Minisiteri y'uburezi irasaba abayobozi kurandura ikibazo cy'abana bata ishuri bagihereye mu Isibo

Si ubwa mbere humvikanye ikibazo cy’abana bata ishuri, yewe si no muri iyi ntara gusa. Inzego z’uburezi muri iyi ntara, zigaragaza ko iki ari ikibazo gkigihangayikishishe. 

Sinzi Marie Louise ushinzwe uburezi mu murenge wa Rushashi ndetse na Emmanuel Nizeyimana uyobora urwunge rw’amashuri rwa Musanze ya kabiri, Basanga guta ishuri ari ikibazo kidakwiriye gufatwa mu buryo bwa rusange, ahubwo hakwiye kumenyekana impamvu ya buri mwana.

Sinzi Marie Louise ati “Ikibazo cy’abana bata ishuri koko kirahangayikishije, kigenda kigaruka; ariko  n’ubundi twabonye ko tugomba kugikemura duhereye mu mizi. Tugomba kubanza kumenya impamvu umwana yataye ishuri, tugomba kumenya umwana ku mwana ntitugifate nk’ikabazo cya rusange.”

Emmanuel Nizeyimana we anongeraho ubuhamya bw’uko yagabanyije umubare w’abana bata ishuri mu kigo ayoboye, agira ati “Buri shuri ryabanza kumenya impamvu umwana atiga, imibereho mu muryango tugakora ubugenzuzi muri buri shuri, ku buryo umwana ufite ikibazo umuyobozi w’ishuri yakagombye kuba amuzi.”

Arongera ati “Dufite abahagarariye amashuri, abo bose bagomba kumenya umwana, noneho ufite ibibazo tukamumenya byaba ngombwa tukamufasha. Natanga nk’urugero rw’iwacu, twakoze ibarura ry’abana bashobora kuba bafite ibibazo, tubagurira uniformes tubagurira n’ibyangombwa byose. Ubu ndahamya ko dufite umubare muto.”

Jean De Dieu Twizerimana ni Umuyobozi w’umuryango utari uwa Leta Back to School ukorera mu karere ka Musanze, kuva mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023 umaze gusubiza mu ishuri abana basaga 160 ndetse n’ubu ukibakurikirana. Yagaragaje ko kuba aba bana bakiri mu ishuri babifashijwemo no kurema abatsinda y’ababyeyi b’abo bana.

Ati “Abantu dukorana bya hafi ni ba mudugudu, umwana dufite mu mushinga iyo asibye ishuri tukabimenya tuvugisha ba mudugudu. Ikindi twakoze amatsina y’ababyeyi b’abo bana. Twagiye tuyakora bitewe n’aho bakomoka; hari abayobozi b’amatsinda, niba hari umwana utagiye ku ishuri baduha amakuru.

Gukurikirana abana bigizwemo uruhare n'ababyeyi, byatumye baguma ku ishuri

Arakomeza ati “Ikindi ni uko ababyeyi bagomba gusura abana ku ishuri byibura rimwe mu cyumwe, umubyeyi akareba ati ese umwana ko yavuye mu rugo ajya ku ishuri, yagezeyo? Noneho natwe tukajya ku kigo tukareba koko niba ba babyeyi barasuye abana, kuko tugira ibitabo ababyeyi bandikamo ko bageze ku ishuri.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburerezi Irere Claudette yasabye abayobozi kurebera ibibazo b’abana bata ishuri mu turere twabo, bityo bakabikemura bahereye mu mizi; kuko Leta yashyizemo amikoro ashoboka kugira ngo abana bajye ku ishuri.

Ati “Iki kibazo kiraduhangayikishije twese nk’igihugu, ibi bikaba mu gihe ubushobozi bwinshi bushyirwa mu gufasha kugira ngo abana bajye kwiga. Inzego zose zikwiriye gukorana guhera ku Ntara kugera mu Masibo, umuntu wese ikibazo akacyumva nk’icye, iyo umwana asibye ishuri ukamunyuraho uri umuturanyi ntumukebure, hari inshingano zo kureberera mugenzi wawe uba udakoze.

Yongeraho ati “Uyu mubare w’abana ku Ntara ni mwinshi, ariko icyo tujyaho inama ni uko buri karere gasubirayo kakicara kagafata ingamba zijyanye nako by’umwihariko. Mu kwibaza ese ni iki gituma abana bata ishuri? Ese iyo bataye ishuri bajya hehe?”

Uhereye mu mashuri y’inshuke, Intara y’amajyaruguru ifite amashuri 787 n’abanyeshuri basaga ibihumbi 680. N’ubwo ibi bihumbi bisaga 20 bititabira ishuri, habarurwa abasaga ibimbi 5500 bataye ishuri ku buryo bwa burundu mu mwaka w’amashuri 2024-2025.