Uburasirazuba: Police yerekanye abasore 5 bakekwaho ubujura bukomeye
Kuri uyu wa gatatu Police ikorera mu Ntara y'iburasirazuba yerekanye abasore 5 bari mu kigero cy'imyaka 19-26 bo mu muryango umwe, bakekwaho ubujura bakoreye mu turere twa Kayonza na Gatsibo.
Ni ubujura bwari bwiganjemo ubw'inikoresho by'ikoranabuhanga aho bategaga abantu mu nzira bakabambura, ndetse bakanabomora amazu y'ubucuruzi bakiba amafaranga.
Umuvugizi wa Police mu Ntara y'iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana yagize ati "Nk’uko babyiyemerera bagize uruhare mu bujura bwabaye ku itariki 22-4-2025, bwabereye i Kiramuruzi aho batoboye amaduka 2 ndetse bakanakomeretsa umuzamu bakiba Telefone 8 na Radiyo."
Yakomeje avuga kandi ko aba basore n'ubundi bagize uruhare mu bujura bwabereye mu murenge wa Gahini ahitwa Videwo ku itari 3-5-2025; binjiye mu iduka naho batwara telefone 150 ndetse na Radiyo, banakomeretsa umukuru w’uwo mudugudu.
5 bakekwaho ubujura bukomeye mu Burasirazuba berekanwe
Nanone kandi ku itariki 13 -5-2025 bateye mu iduka ry'uwitwa Hirwa batwa Telefone 500 ndetse n'amafaranga angana na miliyoni 3 z'amafaranga y' u Rwanda.
Umuvugizi yongeyeho ati “Binjiye no muri Mtn Kayonza bamena inzugi bakoresheje ferabeto; bibamo miliyoni 8 banaterura umutamenwa wari urimo Miliyoni 15 z'amafaranga y'u Rwanda, ubananira kuwumena bawujugunya mu muhanda."
Umuvugizi wa Police mu ntara y'Uburasirazuba yaburiye abijandika mu bujura.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'iburasirazuba SP Hamdun yasabye abaturage kwirinda gukora ibyaha nk’ ibi ati "Turasaba abaturage kwirinda kwijandika mu byaha nk’ibi kuko bihanwa n'amategeko.”
Yongeyeho ko Polisi iri maso kandi ko uzahirahira kubikora azafatwa, yasabye kandi urubyiruko kwirinda ibyaha ahubwo bagafatanya n'abandi mu kubaka igihugu.
Mu mezi 5 ashize mu ntara y'Iburasirazuba hakozwe ubujura 443 , mu babukoze 518 barafashwe bashyikirizwa ubushinjacyaha n'inkiko.
Jane Uwamwiza/ Rwamagana
