Bugesera: Abafatanyabikorwa basabwe gushyira imbaraga mu kwimura imiryango ituye mu kirwa cya Sharita

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera burashimira abafatanyabikorwa uruhare rukomeye bagira mu iterambere ry’akarere, cyane cyane mu gufasha abaturage kwikura mu bukene. Gusa bwasabye ko bakomeza gushyira imbaraga mu mushinga wo kwimura imiryango 96 ituye mu kirwa cya Sharita.

Sep 5, 2025 - 18:44
 0
Bugesera: Abafatanyabikorwa basabwe gushyira imbaraga mu kwimura imiryango ituye mu kirwa cya Sharita

Ibi byagarutsweho mu nteko rusange y’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa (JADF) mu Karere ka Bugesera yateraniye kuri uyu wa Gatanu, ihuza inzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa b’akarere mu rwego rwo kuganira ku bikorwa byagezweho, kurebera hamwe icyerekezo cy’akarere muri gahunda y’imyaka itanu iri imbere, ndetse no kuganira ku mihigo y’umwaka wa 2025–2026 n’uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kuyishyira mu bikorwa.

Mu byashimwe muri iyi nama, harimo uruhare rw’abafatanyabikorwa mu ngengo y’imari y’umwaka ushize wa 2024–2025, aho batanze umusanzu ugera kuri miliyari esheshatu. Uyu musanzu wagaragajwe nk’imbaraga zikomeye zunganira akarere mu rugendo rwo guteza imbere abaturage.

Abafatanyabikorwa kandi bishimiye gusangizwa amakuru ku bikorwa bigaragara muri DDS (District Development Strategy) y’akarere ndetse n’imihigo y’umwaka utaha, kuko bizabafasha kubigiramo uruhare mu buryo bunoze no guhuza ibikorwa byabo n’iby’akarere.

Melanie SEBURIMA, umukozi wa AEE mu Karere ka Bugesera, yavuze ko kugirirwa icyizere no gusangizwa ibikorwa biri muri gahunda y’iterambere ry’akarere bibafasha kurushaho kwinjiza ibikorwa byabo mu igenamigambi ry’akarere.

Ati: Nk’abafatanyabikorwa, twishimira kubona amakuru y’ukuri ku byo akarere gateganya. Bituma natwe dutegura ibikorwa byacu tugendeye ku byerekezo by’akarere, bityo tugakorera hamwe mu guteza imbere abaturage.”

Imwe mu mishinga yagarutsweho ikeneye ubufatanye ni uwo kwimura imiryango 96 ituye mu kirwa cya Sharita. Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Angélique Umwali, yasabye abafatanyabikorwa gukomeza gushyigikira uyu mushinga kugira ngo abaturage bazajyanwe ahaboneye.

Ati: “Uyu mushinga ni ingenzi cyane kuko uzafasha kwimurira abaturage mu midugudu y’icyitegererezo, bakabaho neza kandi babone serivisi z’ibanze. Dusaba abafatanyabikorwa gukomeza kudutera ingabo mu bitugu kugira ngo tugere ku ntego.”

MURENZI Emmanuel, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa (JADF) mu Karere ka Bugesera, yijeje ko abafatanyabikorwa bazakomeza gushyigikira ibikorwa by’iterambere ry’akarere.

Ati: Twiyemeje gukomeza gufatanya n’Akarere mu mishinga yose igamije iterambere ry’abaturage. Umushinga wo kwimura imiryango ituye mu kirwa cya Sharita ntuzahungabana, tuzawushyigikira kugeza ugeze ku musaruro wifuzwa.”

Ubusanzwe mu Karere ka Bugesera habarizwaga ibirwa bibiri byari bituwe n’abaturage, ari byo ikirwa cya Mazane n’icya Sharita. Kuri ubu, ikirwa cya Mazane nta muturage ukiharizwa, mu gihe icya Sharita giteganyijwe kwimurwamo abaturage muri uyu mwaka w’ingengo y’imari. Biteganyijwe ko hazubakwa amazu 48 yo mu bwoko bwa 2 in 1, azatwara asaga miliyoni 718 z’amafaranga y’u Rwanda.

 GACINYA Regina / Bugesera