KIGALI :Abiga muri City Infant school biyemeje kurwanya icyahembera ingengabitekerezo ya jenoside
Abanyeshuri n’abarezi bo mu ishuri rya City Infant school riherereye mu Mujyi wa Kigali basuye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Gisozi kuri uyu wa Kane tariki ya kane Gicurasi 2023 bavuga ko basobanukiwe neza amateka ya jenoside bakaba bafashe icyemezo cyo guhangana ni uwariwe wese wagerageza guhembere ingengabitekerezo ya jenoside .
Tazira Blessing umwe mu banyeshuri biga muri City Infant School, nyuma yo gusura urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Gisozi avuga ko asobanukiwe ni uko jenoside yakozwe .Ati “Mu byukuri nashoboye kumenya uko jenoside yateguwe,ndetse ikashyirwa mubikorwa , ibi byatumye mfata ingamba nk’urubyiruko zo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside .Nk’urubyiruko ntabwo twakwemera ko jenoside yakongera ukundi , ahubwo ndashishikariza bagenzi banjye kwiga cyane tugaharanira icyaduteza imbere ndetse n’igihugu cyacu muri rusange.”
Ishimwe Kayumba Bruno ni umunyeshuri uhagarariye abandi avuga ko nk’abana bato,batashoboye kwibonera ayo mateka ya jenoside by’imvaho,hakenewe ko bahabwa ibisobanuro nyakuri kuriyo,hagamijwe ko bamenya neza isoko y’urwango n’amacakubiri byayihembereye ,ndetse n’amateka agoretse akwirakwizwa n’abantu bagifite ingengabitekerezo mbi ya jenoside . Ati “ Hari byinshi nibazaga kubijyanye na jenoside yakorewe abatutsi 1994 , gusa uyu munsi nabonye ibisubizo byose , aya mateka mabi yaranze igihugu cyacu, ntabwo twakwemera ko yongera kuzaba ukundi. Twabonye byinshi , twize byinshi , ubu twese twafashe ingamba zo kurwanya abaribo bose bafite umugambi mubi wasubiza igihugu cyacu inyuma’’
Gacinya Teddy umuyobozi wa City Infants school avuga ko kuzana abana bato ku rwibutso rwa jenoside bigamije kubigisha amateka . Ati’’Kuzana abana bato ku rwibutso rwa jenoside,bigamije kubigisha amateka yaranze u Rwanda, byumwihariko ku kubasobanurira uburyo jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yakozwemo, bityo ko n’andi mashuri agomba kugira uruhare mu gutuma abanyeshuri bamenya amateka yaranze u Rwanda kuko bibafasha’’.
Akomeza avuga ko abana bahoraga bafite amatsiko ndetse bakanabaza ibibazo byinshi birebana na jenoside yakorewe abatutsi 1994, ariko ubu yizeye ko basobanukiwe byinshi kurushaho. “Abana batubazaga byinshi , birimo ese kuki jenoside yabaye ,yakozwe nande?, Kuki bayikoze? .Ibyo bibazo byose nibyo byatumye tuzana abana hano ku rwibutso rwa jenoside rwa Gisozi, barirebera , banasobanurirwa amateka yose , kugira ngo bashire amatsiko. Ibi nk’abana bato, bizabafasha kubyiruka neza bafite indangagaciro nziza zizira amacakubiri kandi bazi ko twese turi abanyarwanda.”
Abanyeshuri basuye urwibutso rwa jenoside ku Gisozi ni abiga mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa Kane kugeza mu mwaka wa Gatandatu.Ishuri rya City Infant school ryatangiye mu mwaka wa 1999 ubu rirererwamo abanyeshuri 2500 kandi intego yaryo ni ugutanga uburezi bufite ireme .
Regine Gacinya /Kigali
