NGOMA :Abagize koperative CORIMI baremeye abageze muzabukuru
Abasaza n’abakecu bageze muzabukuru bo muri koperative CORIMI y’abahinzi b’umuceri bo mu murenge wa Sake mu karere ka Ngoma bavuga ko kuba bahawe inkunga yo kubashimira kuba barakomeje kuba muri koperative bigiye kubera urugero rwiza abakiri bato bari batangiye gucika intege.
Kugenera inkunga abageze muzabukuru bakijya mu gishanga guhinga umuceri bifasha abandi banyamuryango ba koperative CORIMI yo mu murenge wa Sake mu karere ka Ngoma bakiri bato gukomeza kwita kuri ubu buhinzi bw’umuceri nkuko bivugwa na Mutabazi François umuyobozi wa koperative ati’’ Nkuko duhinga umuceri kabiri mu mwaka nk’ubuyobozi tuzirikana abageze muzabukuru nubwo batakibasha kugera mu gishanga ubutwari bwabo turabuzi kuko niba ,uyumunsi dufite uruganda rutunganya umuceri abasaza n’abakecuru bagizemo uruhare’’ .
Arongera ati ’’ Amafaranga twabageneye nayo kubashimira kugira ngo bagure agasukari ntabwo uruganda rwa koperative rubereyeho gutuma abanyamuryango bagenda binuba ngo bakatwa amafaranga gusa n’abagize ibyago turabatabara’’.
Abasaza n’abakecu bageze muzabukuru bahawe inkunga ingana n’amafaranga ibihumbi cumi na bitanu buri wese yo kubashimira ko ni ubwo batakigira imbaraga zo kujya mu gishanga guhinga ariko bacyita ku buhinzi bw’umuceri bavuga ko banejejwe no kuba ubuyobozi bwa koperative bukibazirikana .Uyu ni Mukantarindwa Didacienne ati ’’Amafaranga duhawe tugiye kuyashombesha agafumbire k’imborera andi tuyaguremo itungo turashima ko buyobozi bwa koperative yacu bwibuka abasaza n’abakecuru bakoranye nayo , natwe tuzakomeza guharanira ko koperative yacu ikomeze gutera imbere’’.
Ndaruhutse Jean de Dieu umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Sake ashima uruhare rwa koperative yagendeye ku murongo w’umukuru w’igihugu wo kwita kubageze muzabukuru akabasaba ko amafaranga bahawe bayaguramo amatungo azabafasha mu gihe kizaza aho kuyangiriza mubidafite inyungu ati’’Nk’umurenge wa Sake turashima ibikorwa bya Koperative CORIMI kuko n’imwe muzitanga urugero muri uyu murenge wacu kuba bagendeye ku murongo w’umukuru w’igihugu cyacu cyo kwitura abageze muzabukuru bakibuka abasaza n’abakecuru bakoranye nabo n’inyungu kuri twe nk’umurenge kuko umusaza umeze neza ni umuhigo mwiza kuba amafaranga bahawe bayaguramo itungo cyangwa akaguramo umwambaro nabyo ntacyo bitwaye ku mibereho yabo turasaba ko n’izindi koperative zazakubigiraho” .
Koperative CORIMI inafite uruganda rutunganya umuceri uva mubishanga makumyabiri na bitanu byo mu karere ka Ngoma washimiye abanyamuryango bageze muzabuuru mirongo itanu ayo mafaranga ava ku nyungu koperative iba yarabonye mu gihe cy’umwaka.
Uwayezu Mediatrice /Ngoma