KIREHE:Basaba ko bashyirirwaho amasomo y’imyuga y’igihe gito
Abaturage bo mu murenge wa Musaza baturiye ishuri rya TSS Musaza mu karere ka Kirehe ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro bavuga ko bishimira ko begerejwe iri shuri ariko ko basaba ko ryashyirwamo amasomo yigihe gito kugira ngo abana babo batashoboye gukomeza kwiga babone aho biga imyuga .
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Musaza mu karere ka Kirehe begerejwe ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro TSS Musaza bavuga ko bishimira ko begerejwe ishuri ariko ko basaba ko iri shuri ryashyirwamo amasomo yimyuga y’igihe gito, urubyiruko n’abandi bashaka kwiga imyuga y’ubwubatsi ubudozi n’ibindi bakabona aho biyungura ubumenyi. Hakizimana Jean Paul ati’’ Mu byukuri twishimira ko leta yatwibutse nk’abatuye mu cyaro aho abana bacu batabonaga aho kwigira imyuga mu gihe bakoraga ingendo turasaba ko iri shuri ryashyirwaho amasomo y’igihe gito n’abakuru twashaka kwihugura ku myuga tukajya kwiga tukiteza imbere’’ . Umukunzi Anitha nawe atuye mu murenge wa Musaza avuga ko kwegerezwa ishuri babyishimiye ariko ko banifuza ko hashyirwa amasomo y’igihe gito .Abivuga muri aya amagambo ’’Twarishimye ko tubonye ishuri hafi ariko turasaba ko hashyirwamo amasomo y’igihe gito yafasha abana bacu kwiga imyuga yabafasha guhita babona akazi.’’
Ishuri rya TSS Musaza ryatangiye kwakira abanyeshuri mu mwaka w’amashuri wa 2023-2024 kuri ubu rifite abanyesuri 162. Iri shuri ryubatswe ku bufatanye na minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi MINEMA ku nkunga ya banki y’isi binyuze mu mushinga Jyambere ufasha urubyiruko ruturuka mu nkambi ya Mahama n’abanyarwanda bifuza kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro .
Uwayezu Mediatrice /Kirehe