Bugesera: Abaturage bahawe umukoro wo kurandura Malaria burundu

Akarere ka Bugesera ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) n’abafatanyabikorwa barimo Rwanda NGOs Forum, batangije ubukangurambaga bugamije kurwanya no kurandura Malaria mu Murenge wa Ngeruka, umwe mu yibasiwe cyane n’iki cyorezo kubera imiterere y’ahantu higanje ibishanga n’amazi.

Nov 21, 2025 - 16:47
Nov 24, 2025 - 15:21
 0
Bugesera: Abaturage bahawe umukoro wo kurandura Malaria burundu

Mu gutangiza iki gikorwa gifite isanganyamatsiko igi iti “Kurandura Malaria bihera kuri nge”, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngeruka, Khadaffi Aimable, yavuze ko abaturage batuye hafi y’amazi n’ibishanga bahura n’ingaruka nyinshi z’ikwirakwira rya Malaria.

Yagize ati: “Abaturage bacu benshi bakorera mu bishanga kandi batuye hafi y’amazi. Ibyo bituma Malaria ikomeza kwiyongera. Ntidushobora kugera ku iterambere mu buhinzi tudafite ubuzima bwiza. Bivuze ko tugomba kuyirinda no kuyirwanya”

Yibukije ko isuku ari ingenzi, asaba abaturage gusiba amazi, gusukura ibihuru no kurandura ubuvumo bwose bwororokeramo imibu.

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Bugesera, Imanishimwe Yvette, yasabye abaturage kudahishira ibimenyetso bya Malaria no kwihutira kwivuza.

Ati: “Malaria ikomera cyane kubera ko dutinda kwivuza. Tugomba kujya ku bigo nderabuzima ako kanya ibimenyetso bitangiye kugaragara. N’agafuniko k’icupa gashobora kororokeramo imibu ibihumbi bibiri, kandi imibu 100 ishobora kwanduza abaturage bose”

NIYONSHUTI Pierre Amidei, ushinzwe gahunda yo kurandura Malaria mu Ntara y’Iburasirazuba muri Rwanda NGOs Forum, yibukije abaturage ko  bakwiye Kurara mu nzitiramibu zikoranye umuti, Gufunga amadirishya hakiri kare, Kwisiga amavuta arwanya imibu ndetse no gukora isuku y’ubwiherero no kwirinda gukoresha imyanda y’abantu nk’ifumbire

Jacques Roger Nshimiyimana