Kigali: Hatangiye gahunda yo gupima abagize umuryango ugaragayemo umurwayi wa maraliya

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) cyatangaje ko kigiye gutangiza gahunda nshya yo gupima abantu bose babana n’uwagaragaweho Malariya, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara ikomeje kwiyongera cyane, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Apr 24, 2025 - 05:22
Apr 24, 2025 - 16:36
 0
Kigali: Hatangiye gahunda yo gupima abagize umuryango ugaragayemo umurwayi wa maraliya
Umubu utera maraliya (Ifoto /Internet )
Kigali: Hatangiye gahunda yo gupima abagize umuryango ugaragayemo umurwayi wa maraliya

Iyi gahunda yatekerejwe nyuma y’uko ibipimo byafashwe mu kwezi kwa Gashyantare 2025 bigaragaje ko mu turere 15 twibasiwe cyane na Malariya habonetse abarwayi barenga ibihumbi 72. Uyu mubare wiyongereye ugereranyije n’umwaka wa 2023/2024, aho abarwaye Malariya bari bagera kuri ibihumbi  magana atandatu na cumi na batatu .

Ni mugihe mu mezi abiri ya mbere y’umwaka wa 2025 gusa, iyo mibare yazamutse igera hafi ku bihumbi 657.

Epaphrodite Habanabakize , umukozi wa RBC mu ishami rishinzwe kurwanya Malariya, yasobanuye ko iyi gahunda nshya izibanda ku bantu babana mu rugo n’uwanduye, bagapimwa bose n’iyo baba bataragaragaza ibimenyetso.

Yagize ati: “Icyari gisanzwe kibaho ni uko umurwayi wa Malariya ajya kwivuza ari wenyine, ariko abantu babana na we mu rugo ntibapimwe. Ibyo byatumaga hari abandi bashobora kuba baranduye ariko batabizi, bikarushaho gukwirakwiza ubwandu. Ubu rero, turavuga tuti: umuntu urwaye Malariya, tugomba no gupima abo babana, turebe niba hari abandi bafite agakoko bataragaragaza ibimenyetso. Ibi bizadufasha guhagarika ikwirakwira ry’ubwandu mu miryango no mu baturanyi.”

Iyi gahunda izatangirira mu Mujyi wa Kigali, ahabonetse imibare myinshi y’abanduye Malariya, ariko RBC ivuga ko izakomereza no mu tundi duce twibasiwe n’iyo ndwara.

Habanabakize yavuze ko RBC  yatangiye gahunda nshya yo gushaka indi miti izafasha mu  kunganira Coartem, umuti usanzwe ukoreshwa ariko ukaba utagitanga umusaruro ku bantu bamwe.

Ati: “Hari udukoko dutera Malariya twatangiye kugaragaza kudakangwa n’umuti wa Coartem. Ibyo byatumye dutangira inzira yo gushaka indi miti ibiri izunganira mu kuvura Malariya, ku buryo igihe umwe utatanze umusaruro, undi ushobora gukoreshwa. Iyi miti iteganyijwe gukoreshwa mu buryo rusange, kandi izadufasha kurushaho kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda.”

Yongeyeho ko iyi gahunda ari ingenzi cyane kuko Malariya ikomeje kwibasira abaturage benshi kandi ikaba iri mu ndwara zihitana abantu ku bwinshi mu gihugu, aho kugeza muri Gashyantare 2025, abamaze kwitaba Imana bazize Malariya ni 61, mu gihe mu mwaka ushize wose bari 67.

RBC isaba Abanyarwanda gukomeza kwirinda Malariya binyuze mu buryo busanzwe burimo gukoresha inzitiramibu, gusukura aho utuye, no kwihutira kwivuza hakiri kare.

Gacinya  Regina / Kigali