KAYONZA :Imibereho ya Nyirabakeneyehe iteye inkeke abaturanyi be

Abatuye mu murenge wa Kabarando mu karere ka Kayonza ahitwa Kabura bahangayikishijwe n’ubuzima bw’umukecuru utishoboye utagira aho aba ntagire n’abamwitaho bagasaba ubuyobozi kumugoboka .

Jun 29, 2023 - 08:58
Jul 8, 2023 - 21:47
 0
KAYONZA :Imibereho ya Nyirabakeneyehe iteye inkeke abaturanyi be
Abaturanyi bamusabira kubakirwa (Ifoto Mediatrice U.)

Nyirabakenehe Dafrose ni umukecu uri mu kigero cy’imyaka  88 utishoboye  atuye mu mudugudu wa Kanyeganyege mu  kagali ka Kabura umurenge wa Kabarondo mu  karere ka Kayonza, mu ntege nke atekerereje umunyamakuru uko abayeho mu nzu isakajwe amabati atanu .Uyirebeye inyuma ntiwamenya ko hari umuntu uyituyemo ,mu gahinda kenshi avuga ko ubuyobozi bwakomeje kumwizeza amabati ariko ntayahabwe .Ati ’’Nkimara kubakirwa aka kazu kamabati atanu   n’abana banjye bitabye Imana amarabira ,nemerewe isakaro n’inzego z’umutekano kuko iyi nzu ndimo n’akana kanjye gato kabuze aho kuryama gahitamo kwigendera, ubu sinzi aho kaba ndasaba ko banyubakira kuko mu gihe cy’imvura iy’inzu ndimo ishobora kuzagwa mbonye abagira neza banyubakira kuko mpfite akabanza ko kubakamo ndabura ubushobozi bw’isakaro nabamfasha kubaka ’’.

Bampende Gracier  Gracienuturanye n’uyu mukecuru nawe yemeza ko akwiye kubakirwa. Ati ’’ Afite ikibaza kubakirwa ntibyagora nk’abandi bubakirwa batishoboye umuturanyi wacu duhangayikishijwe naka kazu  arimo kuko mugihe cy’imvura dufite impungege z’ubuzima bwe kuko ishobora kuzamugwa hejuru turasaba ko haba ubuvugizi akubakirwa akabona ahaba hisanzuye ’’.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo Kagabo Jean Paul avuga ko atazi uwemereye uwo mukecuru isakaro akagaragaza ko azashyirwa mu bazubakirwa mu ngengo y’imari izatangira mu kwezi kwa Karindwi . Ati ’’Ntago tuzi abamwemereye isakaro ntibarimuhe ariko turaza kumushyira ku rutonde rw’abazubakirwa nkuko dufasha abatishoboye bacu nawe turamwizeza ko mu ngengo y’imari yumwaka uzatangira mukwezi kwa Karindwi turamwubakira’’ .

Umurenge wa Kabarondo ugaragaza ko wubakiye imiryango itishoboye 24 yaribayeho nta macumbi ubuyobozi bw’uyu murenge bukagaragaza ko , uyu mukecuru nawe azubakirwa hamwe n’abandi batishoboye ..

UWAYEZU  Mediatrice /Kayonza