Muhanga: Ibitaro bya Kabgayi bikomeje kuba indashyikirwa mu buvuzi bw’amenyo

Ibitaro bya Kabgayi, biherereye mu karere ka Muhanga, ni kimwe mu bigo bikomeye mu Rwanda bitanga ubuvuzi bwihariye ku ndwara z’amenyo. Buri munsi, ibi bitaro byakira abarwayi basaga 1,000 baje gushaka serivisi zitandukanye z’ubuvuzi. Muri bo, hagati ya 50 na 60 baza kwivuza indwara z’amenyo, zirimo gushirira kw’amenyo, gucukuka, ndetse no kwangirika kw’ishinya.

Mar 5, 2025 - 18:28
Mar 6, 2025 - 16:03
 0
Muhanga: Ibitaro bya Kabgayi bikomeje kuba  indashyikirwa mu buvuzi bw’amenyo
Inyubako ibitaro bya Kabgayi bikoreramo (Ifoto Regina G.)
Muhanga: Ibitaro bya Kabgayi bikomeje kuba  indashyikirwa mu buvuzi bw’amenyo
Muhanga: Ibitaro bya Kabgayi bikomeje kuba  indashyikirwa mu buvuzi bw’amenyo
Muhanga: Ibitaro bya Kabgayi bikomeje kuba  indashyikirwa mu buvuzi bw’amenyo

Abagana serivisi zo kuvura amenyo muri ibi bitaro bya Kabgayi  bashima uburyo bakirwa n’abaganga b’inzobere ndetse n’uburyo bahabwa ubuvuzi bufite ireme. Bemeza ko babona impinduka nziza ku bibazo by’amenyo baba bafite.

Nsabimana  Jean Pierre, umwe mu barwayi bagannye ibi bitaro, yagize ati: "Nari mfite ikibazo cy'amenyo cyangije imitsi yanjye, ariko abaganga baranyitayeho none merewe  neza."

Mukamana Alice na we yagize ati: "Nari nsanzwe mfite ikibazo cyo gucukuka kw'amenyo, ariko hano nahabonye ubuvuzi bwiza. Abaganga baransobanuriye uko nakwirinda ibibazo by'amenyo."

Serivisi zinoze zitangirwa muri ibi bitaro zishingiye ku ikoranabuhanga rihari, rituma ubuvuzi burushaho gutanga ibisubizo byiza ku bagana ishami ryita ku ndwara z’amenyo. Ibitaro bya Kabgayi bifite ibitanda bibiri by’ikoranabuhanga rihanitse, bishobora kwifashishwa mu kubaga indwara z’amenyo,imashini zifotora amenyo (radiographie dentaire), aho amafoto yafashwe ashyirwa muri mudasobwa agasesengurwa n’inzobere mu buvuzi bw’amenyo.

Dr. Habimana Hertier, umuyobozi w’ishami ryita ku ndwara z’amenyo muri ibi bitaro, Yagize ati: "Dukoresha uburyo bugezweho bwo gusuzuma no kuvura amenyo, bikadufasha gutanga serivisi nziza kandi zihuse."

Umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi Dr. Muvunyi Jean Baptiste, avuga ko ibi bitaro bifite umwihariko wo gukosora amenyo arwaye aho kuyakuramo, bakayasana hakoreshejwe ubuvuzi bugezweho. Yemeza ko ibi bitaro byagize uruhare rukomeye mu guhangana n’ikibazo cy’uburwayi bw’amenyo mu Rwanda.

Yagize ati "Intego yacu ni ugufasha abarwayi kugira amenyo meza kandi akomeye. Ntiduhita tuyakuramo iyo hagishoboka uburyo bwo kuyasana,"

Dr. Muvunyi Jean Baptiste asaba abaturage kwita ku isuku y’amenyo yabo buri munsi kugira ngo birinde indwara z’amenyo.

Ati: "Kwoza amenyo byibuze kabiri ku munsi no kwirinda ibiryo birimo isukari nyinshi bifasha gukumira uburwayi bw’amenyo."

Imibare y’uburwayi bw’amenyo mu Rwanda iracyari hejuru. Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) bwerekanye ko 67% by’ababajijwe bafite uburwayi bw'amenyo. Muri abo, 60% ntiboza amenyo uko bikwiye, bigatuma imyanda y’ibiryo iguma hagati y’amenyo n’ishinya, bikaba byateza izindi ndwara. 

Gacinya  Regina / Muhanga