Kirehe :Guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina babigize intego
Akarere ka Kirehe ku bufatanye n’umuryango ALIGHT batangije igikorwa cy'ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ingaruka bigira ku buzima bwo mu mutwe

Mu biganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye ,abaganga bo mu bigonderabuzima byo mu karere ka Kirehe bafite aho bahurira n’abahohotewe bavuga ko kubera gushyira hamwe bafasha abana n’abagore babagana bakaba bizeye ko imibare yabahura n’iri hohoterwa izagenda igabanyuka .
Uwineza Marie Thérèse akora muri Isange one stop centre mu bitaro bya Kirehe ati’’Iyo uwahohotewe atugannye ubuvuzi bwibanze tumuha ni ukumusuzuma tukamenya niba nta bikomere by’umubiri afite, iyo dusanze ntabyo afite tumufasha kumuganiriza tuba turi kumwe n’abanganga b’inzobere gusa, haracyari ikibazo cy’abana bahohoterwa ababyeyi bagatinda kubageza ku bitaro ni habaho ubukangurambaga kuri buri rwego n’abaturage bakabimenya ntakabuza ihohoterwa rishingiye ku gitsina rizacika ’’.
Niyitangambabazi Albert wita ku bagana ikigonderabuzima cya Bukora akora muri serivisi z’abahura n’ihohoterwa nawe avuga ko iyo bakiriye uwahohotewe bihutira kumuha imiti ati’’ Akenshi dukunze kwakira abahohotewe basambanyijwe tukabafasha kubaha imiti ituma batandura ubwandu bw’agakoko gatera sida n’izindi ndwara tukababwira ko ibiganiro tugirana biba biri hagati yacu kugira ngo bitabaviramo uburwayi bwo mu mutwe ,tubanza kubaganiza byimbitse’’
Kayirabuka Stéphanie umukozi wa ALIGHT ukorere mu karere ka Kirehe agaragaza ko ibiganiro byo guhuza abafite aho bahurira n’abaturage bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bizagabanya imibare yabahura n’ibyo bibazo ndetse ubukangurambaga bukazagera kuri buri rwego ati’’ Ibi biganiro twabiteguye kugira ngo twereke abafite aho bahurira n’abantu bakorerwa ihohoterwa ngo dufatanye turebe ko ihohoterwa ryacika mu karere ka Kirehe . Tumaze imyaka mirongo itatu twita kubahuye n’ibibazo byo guhohoterwa .Kuri ibyo bibazo turashaka ko abafatanyabikorwa bakorera mu karere ka Kirehe bashyira hamwe tugakora ubukangurambaga bukagera kuri buri rwego. Abaturage bakamenya ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa kumitungo rigomba gucika .
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzirabatinya Modeste agaragaza ko ku bufatanye na ALIGHT n’abandi bafatanyabikorwa nibashyira hamwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina imibare yabahohoterwa izagabanyuka, mu gihe urubyiruko rwamenye kuvuga oya. Ati’’ Turashaka ko urubyiruko rwacu ,abangavu bamenya kuvuga oya bagafatanya n’abayobozi bo mu nzego zose gutanga amakuru .Ibiganiro mwabonye ko harimo n’abashinzwe inzego z’umutekano kugira ngo badufashe kongera kutwibutsa amategeko uwa hohoteye umwana utaruzuza imyaka y’ubukure cyangwa umugore hari itegeko rimugonga ni muri urwo rwego dusaba abafatanyabikorwa bacu gushyira hamwe tugahangana n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye kugitsina’’.
Mu karere ka Kirehe , imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2022-2023 abana b’abakobwa barenga 293 bakorewe ihohoterwa baterwa inda bataruzuza imyaka 18 mu gihe mu mwaka wa 2023-2024 abarenga 114 bakorewe ihohoterwa . Imibare ikomeza igaragaza ko mu karere ka Kirehe abana 5% bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Uwayezu Mediatrice /Kirehe