Nyuma y'imyaka Itatu abakobwa barenga 200 mu nkambi ya Mahama bari barataye ishuri barigarutsemo

Nyuma y'imyaka Itatu abakobwa barenga 200 mu nkambi ya Mhama bari barataye ishuri barigarutsemo.
Yanditswe na NKINZINGABO Joseph
Binyuze mu mushinga wa EDUFAM ushyirwa mubikorwa n’impuzamiryango Pro-femmes Twese Hamwe, uyu mushinga wita ku burezi bw'umwana w'umukobwa w'impuza miryango profemme twese hamwe, abatuye mu nkambi ya Mahama no hanze yayo mu Karere ka Kirehe,barishimira intambwe imaze guterwa mu bijyanye no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina nkimwe mu mbogamizi zikibangamira imyigire y'umwana w'umukobwa .
Ihohotera rishingiye ku gitsina ni imwe mu mbogamizi ituma umwana w’umukobwa adakomeza amashuri,akaba ariyo mpamvu hashizweho uburyo bwinshi bwo kuzamura imyimvure kum ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kubagabo n’abagore (masculite positive )ndetse no kubaka ubushobozi bw’umwana w’umukobwa kugira ngo arusheho kwigirira icyizere binyuze mucyitwa Mentership Program.
Uyu mushinga EDUFAM(Education de la jeune fille pour un avenir meilleur) umaze imyaka 3 ukorera mu nkambi ya Mahama no mu bindi bice by'umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe ,ufite intego yo guca ihohotera rishingiye ku gitsina nibindi bikoma mu nkokora uburezi bw'umwana w'umukobwa birimo n'ibishamikiye ku muco, iyi niyo mpamvu muri iyi nkambi yiganjemo impunzi z' abarundi n'abanyecongo hashyizweho amatsinda mu byiciro binyuranye akora ubukangurambaga urugo ku rundi ibi kandi bigakorwa no hanze yiyi nkambi mu murenge wa Mahama.
Kamaliza M.Alice umukozi wa Pro-femmes Twese Hamwe muri uyu mushinga wa EDUFAM ushinzwe ubujyanama mu guhindura imyumvire ,imyitwarire n'imibanire yagize ati"EDUFAM ni umushinga waje Ari igisubizo kubibazo bibangamiye umwana w'umukobwa urugero uteranyije imibare yose twavuga ko bagera kuri Magana inani mirongo itanu bahuguriwe uko ihohotera rishingiye Ku gitsina riteye nuko rirwanywa,twabahuguye kdi uko ihame ry'uburinginire n'ubwuzuzanye riteye, tugira rero amatsinda y'abagabo nabo tubahugura ibyo bita masculinite positive (kuba umugabo nyawe) umugabo nyawe udahutaza igitsina gore, umugabo nyawe uharanira gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina iryo ari ryo ryose ,ibyo byose iyo tumaze kubikora baragenda bagahugura abandi". Yakomeje agira ati"Ibyo byose tubanza kwicara hamwe n'abahuguwe tugakora igenabikorwa ry'amezi atatu y'ibikorwa bizakorwa baragenda bakabikora tukabakurikirana ndetse nyuma yayo mezi tukongera tugahura tukareba hamwe ibikorwa byakozwe.
Abaharanira impinduka bahuguwe na EDUFAM
Bamwe mu baharanira impinduka bahuguwe n'uyu mushinga bavuga ko nubwo urugendo rugikomeje hari ibimaze guhinduka uyu ni Nsengiyumva Ben umunyeshuri uhagarariye itsinda ry'abanyeshuri yagize ati"ubu ku rwego tugezeho niba mu bigo byaragaragaraga ko imirimo y'isuku n'isukura mu ishuri yaraharirwaga abakobwa cyane cyane igihe tugiye gufungura na nyuma yo gufungura ubu ushobora Ubu ntagitangaje kumbona ndi kwarura ibyokurya cyangwa ndi koza amasahani naririyeho ntakibazo mfite,nta n'ikimwaro ibi bnyine byerekana urwego tugezeho mu myumvire yacu nk'abahungu yahindutse kandi ubona ko bifasha abakobwa kwiga neza ntibate ishuri kuko baba batavunitse”
Kurundi ruhande Habyarimana Chantal uba muri komite y'ikurikiranabikorwa akaba anashinzwe imibereho myiza mu nkambi ya Mahama yagize ati "kera aha turi hari ubusambanyi bwinshi buva kukuba abana benshi Bari barataye amashuri kubera ubukene, abandi bari baracitse intege zo kwiga mbese byari ibintu ubona ko bibaje ariko ubu kubera imbaraga umushinga wa EDUFAM wazanye byahinduye icyerekezo cy'ahazaza h'umuryango muri rusange ku buryo ubona ko Aho tugeze umusaruro mwinshi kuburyo ubona ko ishusho y'inkambi yahindutse,
Ababyeyi bo mu nkambi basubije abana ku ishuri bafashijwe na EDUFAM.
Kamurera Jacqueline wari waravanye umukobwa we mu ishuri akajya amufasha kujya gushaka ibibatunga (Umukobwa ufite imyaka 15) twahimbye Mutoni kubwumutekano we Ubu akaba yarasubiye mu Ishuri kubera ubukangurambaga bw'uyu mushinga wa EDUFAM yagize ati " nshimira EDUFAM yadufashije kuduhugura iduha n'ubumenyi mbese njye niyumvishaga ko atize azabaho,inama nagira ababyeyi bagenzi bange ni ko bakurikirana umwana,umwana wese akajya ku ishuri yaba umuhungu cg umukobwa,abana Bose bakwiriye gufatwa kimwe "
Kuruhande rw'uyu mwana w'umukobwa twahimbye Mutoni nawe yishimira by'umwihariko ubufasha yahawe n'umushinga wa EDUFAM yagize ati"turashimira umushinga EDUFAM waje mu nkambi kudufasha iyo utaza ngo uhugure ababyeyi ubu mba nicaye mu rugo simba narabashije gusubira ku ishuri ndashimira umubyeyi wange wahuguwe na EDUFAM akemera gusigarana umwana nkasubira kwiga "
Uhagarariye impunzi mu nkambi ya Mahama Kwibishatse Jean Bosco asobanura ko kubera uyu mushinga wa EDUFAM imyumvire cyane cyane ishingiye ku muco yahindutse mu buryo bugaragararira buri wese yagize ati "biri ku rwego ruri hejuru cyane nkatwe dusanzwe duhagarariye impunzi biradushimisha cyane kuko bamwe wasangaga tukiri muri ya mico yacu ya kera murabizi mu bihugu byacu bitandukanye twari mu mico iheza abana b'abakobwa ariko kubera aya mahugurwa bagenda bahabwa na EDUFAM bituma abakobwa batinyuka bakanigirira icyizere
Kugeza ubu abana bagera kuri 200 b'abakobwa mu nkambi ya mahama bari barataye ishuri barigarutsemo kubera uyu mushinga EDUFAM ukorera muri Profemme Twesehamwe
Umushinga wa EDUFAM uzamara imyaka 4.