Kirehe: Barishimira ko begerejwe serivisi z’ubuvuzi bw’indwara z’impyiko.

Abaturage bo mu Karere ka Kirehe barishimira ko begerejwe serivisi z’ubuvuzi bw’indwara z’impyiko, cyane ko mbere byabasabaga kujya kuvurizwa mu mahanga, bikagora abatarabashaga kubona ubushobozi.Ibi babigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Mata 2025 ubwo hizihirizwaga umunsi wo kuzirikana ku ndwara y'impyiko .

Apr 4, 2025 - 07:05
Apr 4, 2025 - 11:41
 0
Kirehe:  Barishimira ko begerejwe serivisi z’ubuvuzi bw’indwara z’impyiko.
Bitabiriye umunsi wo kuzirikana indwara y'impyiko (Ifoto /Regine G.)
Kirehe:  Barishimira ko begerejwe serivisi z’ubuvuzi bw’indwara z’impyiko.
Kirehe:  Barishimira ko begerejwe serivisi z’ubuvuzi bw’indwara z’impyiko.

Ubu ni ubwa mbere uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Kirehe, ahatangajwe ko ubuvuzi bw’indwara z’impyiko bugenda burushaho kwegera abaturage, by’umwihariko binyuze mu bitaro bya Kirehe bifite inzobere n’ibikoresho bigezweho bifasha mu gukurikirana no kuvura abarwaye impyiko.

Bamwe mu barwayi bavurirwa ku bitaro bya Kirehe batangaje ko bishimira intambwe igihugu kigezeho mu bijyanye no kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi zinoze.

Ahishakiye  Esperance ni umwe mu barwayi bavuririwe mu bitaro bya Kirehe, ubu akaba yarakize.

Yagize ati: “Mbere kugira ngo umuntu warwaye  impyiko abone ubuvuzi, byamusabaga kujya mu mahanga. Ariko ubu serivisi zirahari kandi dukoresha ubwisungane mu kwivuza. Turashimira Leta y’Ubumwe iduha amahirwe yo kuvurwa hafi yacu.”

Yakomeje agira ati: “Njyewe navuriwe ku bitaro bya Kirehe, nagize amahirwe yo kubonana n’umuganga mwiza. Nitaweho n’umuryango wanjye, nishyura amafaranga make, kandi ubu murabona ko meze neza.”

Dr. Ntabanganyimana Etienne, ni umwe mu baganga bake b'inzobere mu buvuzi bw’indwara z’impyiko mu Rwanda, yatangaje ko abarwayi bafite amahirwe yo kuvurirwa imbere mu gihugu, ndetse n’abakeneye gusimburirwa impyiko bashobora kubikorerwa mu Rwanda.

Yagize ati: “Ubu u Rwanda rufite ubushobozi bwo gusimbuza impyiko zanduye cyangwa zidakora. Twateye intambwe ikomeye, ku buryo abarwayi batagikeneye kujya kwivuriza hanze y’igihugu. Hari abaganga b’inzobere n’ibikoresho bihagije bifasha muri iki gikorwa, kandi abaganga bacu bakomeje guhugurwa kugira ngo serivisi dutanga zirusheho kuba nziza. Ibi bizafasha abarwayi kubona ubuvuzi bwizewe kandi bubageraho ku giciro kiri hasi ugereranyije no kujya kwivuriza mu mahanga.”

ku ruhande rwe, dr. Rutagengwa William, umuyobozi w’umuryango Inshuti mu buzima (partners in health), yashimangiye ko bafite inshingano zo gukora ubukangurambaga ku ndwara zitandura, harimo n’indwara z’impyiko.

yagize ati: “Twishimira ko serivisi z’ubuvuzi bw’impyiko zegerejwe abaturage. ibi bizafasha abantu benshi kubona ubuvuzi hakiri kare, bikagabanya ingaruka zikomeye ziterwa no gutinda kubona ubuvuzi. dukomeje ubukangurambaga kugira ngo abantu bamenye uko bakwirinda izi ndwara no gushishikariza abarwayi kugana ibitaro hakiri kare.”

Dr. Niyonkuru  A. Ernest, umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kirehe, yavuze ko bishimira kuba ari bimwe mu bitaro byatangije serivisi zo kuvura impyiko.

Yagize ati: “Twishimiye kuba twarabonye amahirwe yo gutangiza izi serivisi. Ubu turi gukurikirana abarwayi 18 barwaye impyiko, kandi benshi muri bo barimo koroherwa. Ibi bigaragaza ko gushyira izi serivisi hafi y’abaturage ari ingirakamaro, kuko bifasha abarwayi kubona ubuvuzi bwihuse kandi butabagoye.”

Umuryango w’abibumbye wita ku buzima (OMS) uvuga ko umuntu 1 kuri 10 ku isi afite ikibazo cy’impyiko. Mu Rwanda, ubushakashatsi bw'ikigo cy'igihugu cy'ubuzima ( RBC) bwerekana ko hagati ya 10% na 15% by’Abanyarwanda bafite umuvuduko w’amaraso, kimwe mu bitera indwara z’impyiko.

Ibi bigaragaza ko indwara z’impyiko ari ikibazo gikomeye, bityo hakenewe ubukangurambaga kugira ngo Abanyarwanda bisuzumishe hakiri kare kandi bamenye uko bazirinda.

Gacinya  Regina/ Kirehe