Kigali: Amadini n’amatorero yongeye kwibutswa ko kwigisha urubyiruko ku buzima bw'imyororokere bibareba

Salt and Light International, umuryango mpuzamatorero ugamije guteza imbere uburere bwiza n’imibereho myiza y’urubyiruko, urasaba amadini n’amatorero kugira uruhare rufatika mu kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’uburenganzira bwabo.

Apr 4, 2025 - 16:38
Apr 7, 2025 - 08:50
 0
Kigali: Amadini n’amatorero  yongeye kwibutswa ko kwigisha urubyiruko ku buzima bw'imyororokere bibareba
Abitabiriye ibi biganiro biyemeje guhinduka (Ifoto /Regine G.)
Kigali: Amadini n’amatorero  yongeye kwibutswa ko kwigisha urubyiruko ku buzima bw'imyororokere bibareba
Kigali: Amadini n’amatorero  yongeye kwibutswa ko kwigisha urubyiruko ku buzima bw'imyororokere bibareba

Ibi byagarutsweho mu biganiro byahuje abayobozi b’amadini n’amatorero ndetse n’urubyiruko, byari bigamije kongerera aba bayobozi ubumenyi n’ubushobozi bwo kugeza izi nyigisho ku rubyiruko bayobora. Ibyo biganiro byibanze cyane ku gufasha urubyiruko kugira icyerekezo cyiza, kubafasha gufata ibyemezo biboneye, kwirinda inda zitateganyijwe n’ingaruka zazo, ndetse no gutegura ejo hazaza harangwa n’iterambere rirambye.

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye ibi biganiro bavuga ko bungutse ubumenyi batari  bafite , bikaba bigiye kubafasha guhindura imyitwarire no guha agaciro ubuzima bw’imyororokere.

Hadijah, umwe mu rubyiruko rwitabiriye, yagize ati: “Hari ibintu byinshi ntari nsobanukiwe mbere, ariko nyuma yo kwitabira ibi biganiro, nasobanukiwe byinshi bizamfasha gufata imyanzuro iboneye.”

Jean Paul, na we witabiriye, yagize ati: “Nari nsanzwe numva ko ibyo bijyanye n’imyororokere ari iby'abakuru gusa, ariko nasanze ari ingenzi kuri twe twese, cyane cyane muri iki gihe byinshi bihinduka vuba.”

Sherati Mpazimaka Jaliah, umubyeyi usengera mu idini ya Islam, yavuze ko mbere atari koroherwa no kuganiriza abana be ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bitewe n’imyemerere, ariko ko ubu yatinyutse, agasanga ari inshingano ze nk’umubyeyi.

Yagize ati: “Nari nsanzwe ngira isoni zo kuganira n’abana banjye ku buzima bw’imyororokere, ariko ubu namenye ko ari inshingano zanjye. Ngiye gutangira kubaganiriza, kuko biri mu bibafasha kwirinda no kugira ahazaza heza.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), nk’umufatanyabikorwa wa Salt and Light International, ryagaragaje ko ari ngombwa ko izi nyigisho zitangirwa hakiri kare, kandi zikagera ku bana bose, yaba abahungu cyangwa abakobwa.

Dr. Ben Alexandre Mpozembizi , uhagarariye UNESCO mu Rwanda, yavuze ko izi nyigisho zigomba kunyuzwa mu muryango, mu mashuri no mu nsengero.

Ati: “Iyo ubuzima bw’imyororokere bwigishijwe hakiri kare, bifasha urubyiruko kugira amahitamo meza. Dukwiye gufatanya n’ababyeyi, abarimu n’abayobozi b’amadini kugira ngo tubigeraho.”

Bishop Dr. Antoine Nzayisenga , ushinzwe ibikorwa bya Salt and Light International no kwita ku buzima bw’abashumba, yemeje ko igihe kigeze ngo amadini n’amatorero yinjire byimazeyo mu rugamba rwo kurengera urubyiruko.

Yagize ati: “Amadini n’amatorero bigira ijambo rikomeye ku rubyiruko. Tugomba kurukoresha mu buryo bwiza, tukarufasha kubaka ejo harwo heza. Ibi ntibikwiye gusigara mu nshingano za Leta gusa.”

Salt and Light International ni umuryango mpuzamatorero n’aza minisiteri washinzwe mu mwaka wa 1995, ushingiye ku myemerere ya gikiristo. Ubarizwamo imiryango 125 ikorera mu Rwanda, wiyemeje guteza imbere uburere bwiza, ubuzima buzira umuze n’iterambere rirambye rishingiye ku ndangagaciro z’imyemerere.

Gacinya  Regina – Kigali