KAYONZA :Bahangayikishijwe n’ubuzima bw’abakecuru babuze amikoro yo gutura ku mudugudu
Abakecuru bageze mu zabukuru batuye Kabura mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza bakiba ku masambu yabo kubera ko nta mikoro yo kujya gutura mu mudugudu bafite barasaba ubuyobozi kubafasha .

Ni abakecuru batatu bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 70 na 60 bagituye ku masambu ya gakondo mu kagali ka Kabura umudugudu wa Murambi mu murege wa Kabarondo mu karere ka Kayonza bavuga ko babuze amikoro yo kujya gutura mu mudugudu kimwe n’abandi bari basanzwe baturanye . Aba bakecuru bavuga ko iminsi yose bahorana impungenge z’ubuzima barimo bwo guterwa n’ibisambo bishaka kubatwara ibyabo ,bakaba basaba leta kubafasha nabo bakimukira ku mudugudu aho bizeye umutekano wabo n’ibyabo.Uyu ni Uzamukunda Nathalie ati ’’ Kuva leta yacu yashyira imbaraga mu gutuza abaturage mu midugudu abaturanyi bacu baragiye kuko bari bafite amikoro yo kugura izindi nzu ku mudugudu abandi bakubakirwa nk’abatishoboye twagumye aha gusa duhorana impungege z’ubuzima bwacu naho ibyacu haba urutoki cyangwa amatungo bahora babitwiba’’ .
Alivera Mukabimbura nawe yabuze uko yimuka ati ”Rimwe na rimwe turarana n’amatungo kugira ngo tutabyuka bayadutwaye kuko guhera mu masaha yijoro aha hose haba hagenda abajura abashoreye inka bibye ,abaje kwiba ibitoki duhorana ubwoba kuko nkubu iyo tugiye mu nama ku mudugudu natwe tuba twifuza kuhaguma ariko ubushobozi buke bwacu bikanga turasaba leta ko yadufasha ikatuvana muri aka gace tukajyanwa aho abandi bari’’ .
Nyirahutu Vestine umuturage ufite isambu yadikanye n’iyaba bakecuru nawe avuga ko bahora bahangayikishijwe n’ubuzima bw’aba bakecuru akabasabira ko bajyanwa mu mudugudu nk’abandi ati ’’ Nkiyo bucyeye iyo tuje ku masambu tubanza kureba ko baramutse amahoro aha hantu batuye hateye ubwoba kuko natwe iyo butwiriyeho tutarazamuka tuba dufite ubwoba bwibisambo bizamuka aha mu kibira, urumva rero nkaba bakecuru bo ntibyoroshye turasaba leta ko bakora ibishoboka byose bakabavana aha bakabashyira mu mudugudu bakegera abandi dore ko banagira irungu kuko akenshi nta bantu bakunze kuza ku masambu igihe cyose ’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo Kagabo Jean Paul avuga ko atarazi iki kibazo cy’abaturage bakiba ku masambu batarajya mu mudugudu nk’abandi avuga ko hagiye gushakishwa uburyo nabo bakwimurwa ati ’’ Ni ubwa mbere twumvishe ko harabaturage bakiri ku masambu batarajya mu mudugudu nk’abandi nibyo koko kubijyanye n’umutekano wabo nimuke kuko amarondo akenshi akorera mu midugudu kujya mu masambu ntibyashoboka turakora ibishoboka bajyanywe aho abandi bari kuko no kuba bakiri ku masambu hari ibikorwaremezo bitabageraho nko kubona amashanyarazi cyangwa amazi turakora ibishoboka bajyanywe ku mudugudu nk’abandi .
Gahunda yo gushishikariza abaturage gutura ku mudugudu yashyizwemo imbaraga na leta kugira ngo begerezwe ibikorwaremezo birimo amazi n’amashanyarazi ku buryo bworoshye, aha niho aba bakecura batuye Kabura mu karere ka Kayonza bahera basaba ko nabo bafashwa gutuzwa mu midugudu nk’abandi kuko iyo batabonye abo abaje ku masambu batamenya gahunda za leta harimo no kuba batanga ubwisungane mu kwivuza bigatuma babaho bigunze.
Uwayezu Mediatrice /Kayonza