Bugesera: Abagore n’abakobwa bagororerwaga i Gitagata biyemeje guhinduka.

Ikigo ngororamuco cya Gitagata kiri mu karere ka Bugesera, gikomeje gutanga umusanzu mu kugorora Abanyarwanda bagaragarwaho ingeso mbi baba baravanywe ahantu hatandukanye mu gihugu kugira ngo bagororwe.

Mar 5, 2025 - 17:17
 0
Bugesera: Abagore n’abakobwa bagororerwaga i Gitagata biyemeje guhinduka.
Biyemeje guhinduka (Ifoto Abdulahaman N.)

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Werurwe 2025 iki kigo cyagaragaje  abakobwa n’abagore 204 bagororerwagamo bashoje ibihano byabo , aho bagororerwaga bahawe amasomo atandukanye akubiyemo indangagaciro zikwiye kuranga umunyarwandakazi ndetse n’ibindi.

Abaganiriye na Izuba Radio/TV bagororerwaga muri iki kigo cya Gitagata, bavuga ko bagiye bafatirwa ahantu hatandukanye bari mu bikorwa by’Uburaya, ndetse no kunywa ibiyobyabwenge.

Bashima Leta y’ubumwe yabafashije kubigisha ubu bakaba barahindutse, aho bavuga ko bagiye guhindura nabandi.

Manishimwe Yvette avuga ko yafatiwe ku muhanda ari kwicuruza, ajyanwa gufungirwa mu nzererezi, nyuma yisanga yajyanywe i Gitagata, aho avuga ko yahigiye byinshi birimo n’umwuga wo gusuka .

Yagize ati: “Nyuma yo gusangwa ku muhanda nicuruza, baramfashe banjyana gufungirwa mu kigo cy’inzererezi, nyuma nisanga i Gitagata aho nigishijwe indangagaciro zirimo kwiyubaha, kubahiriza igihe n’izindi.

Ubu nafashijwe kwiga umwuga, aho niga gusuka no gutunganya ubwiza, kandi nkaba ngiye hanze gukomeza kwiteza imbere.”

Umufasha Delphine waturutse mu karere ka Nyaruguru, avuga ko nawe yakoraga uburaya aza gufatwa ajyanwa mu kigo cy’inzererezi aho yavuze yerekeza mu igororero rya Gitagata.

Yagize ati: “Narafashwe ndi mu buraya, njyanwa mu kigo cy’inzererezi mpava nerekeza hano i Gitagata. Ubu narahindutse ntawapfa kongera kunshuka, kuko hano nahigiye byinshi birimo kwihangana, kwiyubaha, nkaba mpakuye n’umwuga aho ubu nzi gusuka .”

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’Igororamuco Mufulukye Fred, yashimye abafatanyabikorwa bakorana kugira ngo bakomeze guhindura ubuzima bw’abanyarwanda.

Yagize ati: “Turashima inzego zitandukanye zagiye zidufasha, aba bakobwa beza mureba aha ngaha ba nyampinga, ba mutima w’urugo turababona uko basa ariko siko basaga bakigera hano. Iyo biba byashobokaga ngo tuzane amashusho mbere uko basaga byakorohera kumenya akazi kakozwe. Ndashimira rero ababigizemo uruhare, aho hari abafatanyabikorwa batandukanye bajya badufasha barimo na polisi y’u Rwanda ,rwose turayishimira cyane uburyo dufatanya.”

Minisitiri w’umutekano  Dr Vincent Biruta, yasabye Aba bagororerwaga i Gitagata kumenya ko nabo ari Abanyarwanda nk’abandi, kandi bafite inshingano zo gukomera ku ndangagaciro z’umuco  birinda kongera kwiyandarika.

Yagize ati” Mugomba kumenya ko ibibazo bidakemurwa n’ibindi, ko ahubwo umuntu ahangana nabyo. Kuko ibibazo mu buzima ntabwo bibura.

Muzahura n’ibishuko byinshi, ariko ni ahanyu ho ku rwana nabyo, muhitamo icyiza kandi birashoboka rwose. Barabibatoje murabyemera kandi musanga bishoboka.”

Aba bakobwa n’abagore bagororerwaga aha I Gitagata, bahigiye byinshi birimo indangagaciro z’umuco Nyarwanda, imvugo iboneye, kwiyubaha no kwihesha agaciro.

Aba bakobwa bigishijwe imyuga inyuranye irimo gusuka no kwita ku  bwiza bw’abagore, ubudozi, gukora ibikomoka ku ifarini n’ibindi.

Aba bagore n’abakobwa uko ari 204, ubu bagiye hanze mu buzima busanzwe, aho hari n’abafite imiryango bakomokamo bahita basanga.

 Abdulahaman  Nyirimana/Bugesera