Ruhango: Abarimu barasaba ko Minisiteri y’Uburezi imanuka ikegera abarimu n'ibigo byo mu byaro bakamenya ibibazo bihari.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa mwarimu, bamwe mu barimu bo mu karere ka Ruhango bifuza ko Minisiteri y’uburezi imanuka ikegera abarimu ndetse n’ibigo byo mu byaro bakamenya ibibazo bihari.

Dec 13, 2025 - 11:53
Dec 14, 2025 - 08:04
 0
Ruhango: Abarimu barasaba ko Minisiteri y’Uburezi imanuka ikegera abarimu n'ibigo byo mu byaro bakamenya ibibazo bihari.

Ni ibirori byizihirijwe mu murenge wa Kabagali ku rwego rw'akarere ka Ruhango, aho umuyobozi w’aka karere Habarurema Valens yibukije abarimu ko ari abagaciro, nta terambere igihugu cyageraho uruhare rwa mwarimu rwirengagijwe.

Umuyobozi w'akarere kandi yagaragarije abarimu ko aribo musingi w’iterambere rirambye ry’igihugu.

Ati ”Umwarimu niwe musingi ukomeye w’iterambere rirambye. Niwe ufasha abana bacu kubona ubumenyi buboneye, akababera umutoza w’indangagaciro, akanabubakira umutima nama n’imitekerereze myiza, kuko abinyujije mu masomo n’uburere aha abana, abafasha kumenya aho bava no kwiyubakira inzira y’aho berekeza.”

Habarurema kandi yibukije abarimu ko umusaruro w’akazi kabo ariho u Rwanda rufite icyerekezo cyagutse. Abasaba ko bagomba kujyana n’icyo cyerekezo.

Ati ”Umusaruro wa mwarimu niwo u Rwanda rufitemo icyerekezo cyagutse. Ndabasaba ko icyo cyerekezo cyagutse namwe muzakigendamo cyane."

Habarurema Valens umuyobozi w’akarere ka Ruhango (ifoto/N.Charles)

Umuyobozi w'akarere kandi yasabye abarimu kutagira ishyari ahubwo bagaharanira kwigisha umwana akagira ubumenyi n’ubushobozi bwisumbuye ku bwa mwarimu.

Ati "Na mwarimu rero aba agomba guharanira ko abana bagira ubumenyi bwinshi, bwisumbuyeho kandi bwiza, bakazamurusha bakajya bagenda mu ma modoka meza ahenze babikesha ko mwarimu yabahaye ubumenyi, ariko hari abakize cyane, uramutse ugize ikibazo cy’ishyari rero ntabwo wabasha kwigisha.”

Bamwe mu barimu bishimira ko uyu munsi mpuzamahanga wa mwarimu washizweho kuko ubereka ko nabo ari ab'agaciro kandi umurimo bakora uzirikanwa haba ku rwego rw’ igihugu ndetse n’isi yose muri rusange.

Nkunziryo Thadée wigisha mu ishuri rya College Kalambi na mugenzi we Dusabimana Chantal ni bamwe mu barimu bagaragaza ko uyu munsi ubafasha kwiyungura byinshi kuko bahura n’abayobozi batandukanye bakabagira inama.

Dusabimana yagize ati ”Tuba twahuye n’abayobozi bitandukanye n’indi minsi isanzwe, hari inama batugira tukagira ibyo duhindura, bidufasha kugira ngo tugire icyo twimarira ndetse tumarira n’igihugu muri rusange.”

Dusabimana Chantal umwarimu mu merenge wa Kabagali (ifoto/N.Charles)

Naho Nkunziryo we agira ati ”Uyu munsi uratunezeza kuko tubona ko isi n’igihugu batuzirikana, iyi tubonye abayobozi, ababyeyi n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi bafata umunsi umwe bakawugira congé tukaganira ku iterambere ry’uburezi biratunezeza.”

   Nkunziryo Thadée umwarimu college Kalambi (ifoto/N.Charles)

N'ubwo aba barimu bishimira ko uyu munsi washyizweho bagahurira hamwe bakishimira ibyagezweho ndetse bakanasabana, bagaragaza ko hakiri zimwe mu mbogamizi zituma batagera ku musaruro uba witezwe.

Nkunziryo Thadée agaragaza ko Minisiteri y’Uburezi ndetse n’inzego zitanga imirimo ya leta bakwicarana hakarebwa uburyo abarimu bazajya bakorera hafi yaho batuye, kuko biteje impengenge kubona umurezi aba muri Geto n’abana.

Ati ”Imibereho ya mwarimu, ndashimangira ikintu gikomeye kuko abarezi dufite muri iyi minsi ntabwo bataha mu ngo zabo, dufite ababyeyi barera abana barataye imiryango yabo, abana biga muri Gardienne, abana biga muri Primaire, umugore yarataye umugabo, umugabo yarataye umugore mu kandi karere ka kure, ubona ko bitari bimenyerewe kubona umubyeyi w’umurezi n’abana be baba muri Geto, ubona ari ikibazo. Ari ibishoboka Minisiteri y’uburezi yakumvikana n’abashinzwe gushyira abarimu mu mirimo cyane cyane uturere, bagafasha aho bishoboka umurezi agakora ataha iwe.”

Dusabimana Chantal we agaragaza Minisiteri y’uburezi ikwiye kumanuka ikegera abarimu n’ibigo byo mu byaro bakamenya ibizazo bihari.

Ati ”Leta y’u Rwanda turayishimira ko yabashije kuzamura abarimu, ariko ni byiza kuzajya bategura intego z’uburezi ariko bakajya bagera kuri terrain bakabaza abarimu kuko nibo babishyira mu bikorwa, ni byiza rero gutegurira umuntu ariko nawe yabigizemo uruhare, kugira ngo umenye imbogamizi ahura nazo kandi ukamenya n’uburyo azabishyira mu bikorwa, urebe n’ibibazo bafite. Unarebe ahi ibigo bituye kuko hari igihe bategurira abana bo mu mijyi noneho bakirengagiza abana bo mu byaro.”

Muri ibi birori byo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu ku rwego rw'akarere ka Ruhango wizihirijwe mu murenge wa Kabagali, hanashimiwe ibigo byatsindishije neza mu mwaka w’amashuri 2024-2025 ku rwego rw’umurenge wa Kabagali.

Mu karere ka Ruhango habarizwa ibigo by’amashuri byaba ibya Leta cyangwa ibyigenga bigera kuri 129 bikaba byigishwamo n’abarimu bangana 3966. 

    Abayobozi b’ibigo by'amashuri byashimiwe n’ubuyobozi bw’akarere (ifoto/N.Charles)

      Abarimu batandukanye bitabiriye ibiro by'umunsi wa mwarimu Kabagali (ifoto/N.Charles) 

        Bamwe mu barimu bitabiriye umunsi mukuru (ifoto/N.Charles)

Umuyobozi w’akarere, umuyobozi w’umurenge Kabagali n’umukozi wa RIB (ifoto/N.Charles)

NTAMWEMEZI Charles/Ruhango