KAYONZA : Basaba ko ubuhinzi bw’ibihumyo buva mu mijyi bukagezwa no mu cyaro
Abatuye mu bice binyuranye by’ Intara y’ Iburasirazuba basaba inzego zishinzwe ubuhinzi kwita ku buhinzi bw’ibihumyo nka kimwe mu biribwa bigira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi .Ibi barabivuga mu gihe abenshi mu babihinga ari abatuye mu mijyi nka Kigali.
Mu kagali ka Nyankora mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza ni hamwe muri hake hahingwa ibihumyo.Hari utuzu tubiri abaturage batandatu bishyize hamwe babihingamo.Mukakamari Renatha umwe muri bo arasobanura uko babikora. Ati ’’Icyo twebwe dukora ni ugufata itaka ridafite ifumbire ukarimena mu nzu ugaterekamo ya migina yawe ukagerekaho irindi ukabivomera ubishyizemo nko kuwa kane ku wundi wa kane wasarura ,wanafata ijerikani yawe ukayikata ukajya ubyihingira ’’
Ukurikije uko abisobanura, kubona imigina n’ubumenyi bwo kubyitaho nibyo gusa umuntu akenera kugirango yeze ibihumyo gusa abatuye hirya no hino twaganiriye nta makuru babifiteho icyakora bazi ko bigira uruhare mu kurwanya imirire mibi.Uyu ni Jeanne Mukakigeri ati ”Muri cya gihe cyo gutekera abana babishyiramo icyo dusaba ni uko babitwegereza natwe tukabihinga wenda hari aho twabona iyi migina nka hano mu ntara y’I Burasirazuba twayigura tukayiyororera mu ngo zacu ’’
Kuba ibihumyo bikungahaye ku ntungamubiri byo ntibishidikanywaho Eric Sebuyange Ndagijimana ni inzobere mu mirire ati ’’Bifite intungamubiri n’imyunyu ngungu myinshi nyinshi na vitamine zifasha kuringaniza umuvuduko niyo mpamvu igihumyo ari ingenzi mu mirire kubera ko izi ntungamubiri ntiwapfa kuzibona henshi ’’
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi ubworozi RAB Kivuga ko hari gahunda yo guhugura abaturage ku buhinzi bw’ibihumyo kugirango n’ababirya biyongere nkuko bivugwa na Mugabo Jule ashinzwe ubuhinzi bw’ibihumyo muri iki kigo.Abivuga muri aya magambo ’’Ariko usanga byaratangiwe n’abantu b’i Kigali gusa tugiye gutegura amahugurwa ariko nayo duhitamo abamaze kumenya gutegura ibihumyo bakaba batangira gukoresha imigina turabiteganya nko guhugura abantu mirongo ine bizaterwa n’ubushobozi buzaboneka ’’.
Nkuko abahinga ibumyo babivuga Umugina umwe ugurwa hagati y’amafaranga Magana atandatu na Magana inani ushobora kweraho ikiro k’ibihumyo buri cyumweru ugasaza nyuma y’amezi atatu .
RAB ivuga ko abantu ibihumbi mirongo itatu n’umunani aribo bakora ubuhinzi bw’ibihumyo mu Rwanda icyakora abenshi babarizwa mu mujyi wa Kigali.Intara y’i Burasirazuba n’Uburengerazuba nizo ziza inyuma muri ubu buhinzi.
Camarade UWIZEYE /Kayonza
