RWAMAGANA : Ubushakashatsi kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta bugaragaza ko amakosa yagabanyutse
Transparency international Rwanda yamuritse ubushakashatsi bwerekana ko raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta yerekana ko amakosa yakorwaga mu gukoresha amafaranga yagabanutse mu mwaka wa 2021-2022.Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2024.
Ubu bushakashatsi buba buri mwaka bugaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021-2022 amakosa yagabanutse ku kigero kigaragara .
Dr Enock Byiringiro umushakashatsi muri Transparency International Rwanda ati" Ubu ni ubushakashatsi dukora buri mwaka, umwihariko w’uyu mwaka rero nuko hari amakosa ajyanye no gukoresha amafaranga ya Leta yagabanutse cyane, impapuro ziyaherekeza ku rwego rw'uturere ndetse n'Umujyi wa Kigali yaragabanutse kuko bageze ku makosa angana na Miliyari eshanu n'ibice makumyabiri na birindwi bivuye kuri Miliyari cumi nicyenda zirenga z'amafaranga y'u Rwanda icyo twifuza rero nuko bayagabanya ku buryo bagera no kuri 80%"
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'intara y'Iburasirazuba Dr Nyirahabimana Jeanne nk’umwe mu bayobozi bamurikiwe ubu bushakashatsi , avuga ko ibi babigezeho kubufatanye n'uturere ati" Nibyo kwishimira kuko nk’umwaka washize nta karere kitabye PAC tukanifuza ko no mu myaka itaha ariko byazagenda kuko ikigamijwe ni ukugira(Clean Audit), aho twashyize imbaraga rero ni uko amakosa Audit General yagaragaje ku turere twashyizemo imbaraga kugira ngo babikosore hanyuma ibisigaye dufatanije na Minaloc dusaba abafatanyabikorwa kugira ngo nabo bakore uruhare rwabo"
Ubushakashatsi bugaragaza ko mu makosa akorwa mu gukoresha amafaranga ya Leta mu ntara y'Iburasirazuba yavuye kuri Miliyari n'ibice enye ubu akaba ageze kuri Miliyoni Magana ane n’umunani .
UWAMWIZA JANE /Rwamagana