RWAMAGANA : Barasaba ko hashyirwaho igiciro fatizo ku nyama z'inkoko
Aborozi b'inkoko z'inyama bo mu karere ka Rwamagana bavuga ko hashyizweho igiciro fatizo ku nyama z'inkoko byabafasha kuva mu bihombo bajya bahura nabyo kuko hari igihe ibiciro bijya hasi kandi baba barashoye menshi muri ubu bworozi.
Uwotwambaza Merry ni umworozi w’inkoko mu kagali ka Nyagasenyi ati" Icyo twasaba Leta nuko badufasha bagashyiraho igiciro cy'inyama z'inkoko nkuko bajya babikora mu buhinzi byatuma tudahura n'igihombo kandi nkatwe aborozi bazo twajya tubukora tuzi neza n'inyungu tuzakuramo"
Dr Alex Kabayiza umujyanama mukuru muri minisiteri y'ubucuruzi n'inganda avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo ati" Nibyo koko si ubwa mbere ibi tubyumvise ariko ikihutirwa ni ukubanza tugakorana n'izindi nzego hagakorwa ubushakashatsi tukamenya igituma igiciro cy'inyama z'inkoko kimanuka hanyuma tukabona kugishakira igisubizo’’.
Si mu karere ka Rwamgana gusa usanga aborozi b’inkoko bijujutira guhora mu bihombo baterwa no kuba ntagiciro fatizo cy’inyama z’inkoko cyashyizweho no mu turere twa Ngoma na Kayonza nabo bahora bagaragaza iki kibazo .
Uwamwiza Jane /Rwamagana