NYAGATARE :Barasabwa gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije
Ikigo cy’igihugu gishinze guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB kigaragaza ko abahinzi bakoresheje uburyo bwo guhinga batarimaguye ubutaka byafasha mu kongera umusaruro w’ibihingwa kimwe n’ubwatsi bw’amatungo, kandi bakagira uruhare mu kurengera ibidukikije.
Ku buso bwa hegitari eshanu niho umuhinzi mworozi Musoni Augustin wo mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare,ubu yejeje ibigori yahinze mu buryo butangiza ibidukikije ,aho ateganya gusarura Toni umunani kuri hegitari imwe. Avuga ko impamvu yahisemo gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije ari uko azi neza ko bimwe bihumanya ikirere harimo no guhinga ubutaka nabi, we ubuhinzi akora butuma anabona ubwatsi bw’amatungo kubera ko acukura imyobo aho akeneye gutera imbuto gusa ahandi hagasigara ibyatsi. Ati ’’Ibiti bikurura imyuka mibi iva mu kirere mwabonye ibihimba by’ibigori ni nk’ibiti hajyamo iyi myuka myinshi ,iyo ubutaka utabuhingaguye bugumana ya sura yabwo y’ubwiza bwawo ,ikindi iyo imvura iguye ,nta mvura yagwa hano ngo ubone isuri “.
Abandi bahinzi nabo bagaragaza ko mu gihe batangira ubu buhinzi bano bakongera umusaruro .Umwe muri aba bahinzi ati ”
Ubundi twahingaga bisanzwe ukarima, ugacoca,ugatera imbuto ukabagara kugeza igihe cyo gusarura ariko mbonye ibi ari byiza kuruta ibyo twakoraga ’’.
Kayumba John Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu turere ta Nyagatre na Gatsibo avuga ko iyo ubutaka buhingwa budatwikirwa buba bufite ibyago byo kwangirika haba mu kutera neza kimwe no gutwara n’isuri. Ati ’’Ubuhinzi busanzwe hazamo gukoresha amasuka iyo ugahinga ubutaka ukabufungura,iyo ubufunguye izuba rikabucanaho hari udusimba duto duto tuba mu butaka izuba rishobora kwica tutaboneshwa n’amaso kandi dufasha gutuma ubutaka bukomeza ari bwiza bufite umwuka mwiza ubunyuramo ,iyo ucokoje utwo dusimba isuri ikaza ishobora kudutwara ’’.
Bitandukanye no guhinga intabire,RAB itangaza ko gucukura imyobo ahaterwa imbuto ari gahunda yatangijwe yo gutuma abahinzi bagira uruhare mu kurengera ibidukikije kandi bakabona umusaruro uhagije haba mu buhinzi n’ubworozi.
Clarisse Umutoniwase /Nyagatare