Uburasirazuba: Abahinzi baracyafite imbogamizi mu kugira uruhare ku musaruro woherezwa ku masoko
Abahinzi bagaragaza ko impamvu ituma ubuhinzi budatange umusaruro uhagije ari uko bashora amafaranga menshi mu buhinzi ariko byakera bakabona inyungu nkeya, ifumbire n’imiti bigihenze no kubura amafaranga yo gushora mu buhinzi.
Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda igaragaza ko mu gihembwe cya 2 cy’umwaka wa 2025, ubuhinzi bwatanze 23% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu, mu gihe bukorwa n’abarenga 70% by’abaturarwanda. Ikigereranyo kigaragaza ko uyu musaruro ukiri hasi cyane ugereranyije n’abakora ubu buhinzi.
Bamwe mu bahinzi bagaragaza impamvu iyi mibare ikiri hasi. Mukamana Chantal wo mu murenge wa Gatore yagize ati “Kuri ubu usanga tugorwa no kubona imbuto yo guhinga, gusa mbere bajyaga baduha imbuto, ariko ubu byarahagaze ariko no kugura ifumbire biragoye cyane, usanga duhinga ntayo dushyizemo, kuko ubu barabihagarite ibyo kudufasha.”
Mukashyaka Vestine na we yagize ati “Igituma ubuhinzi budatera imbere ni uko nta nyungu tubona, none se wowe uzajya kugura imbuto y’ibigori igura 1400Frw cyangwa 2000Frw, wajya kugurisha bakaguhera macye cyane nka 300Frw, byagira ngo birahenze bakaguha 500 ku kilo! Izo rero nazo ni imbogamizi ku muhinzi zinatuma umusaruro utazamuka mu by’ukuri.”
Habyarimana Jean Marie utuye Cyunuzi nawe yagize ati “Ubuhinzi bwa none busaba ifumbire no kuba wenda waba ufite itungo kandi nabwo ukaba ari umusaruro udafatika ku buryo wagira aho ukuvana cyangwa ugusiga, kuko usanga tweza ibyo kwirira murugo nubwo amasoko ahari ariko ntabwo wabijyana kubigurisha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, agaragaza ko n’ubwo ubuhinzi i Kirehe butaratera imbere, ariko hari gukorwa byinshi birimo n’ubukangurambaga ngo abahinzi babikora kinyamwuga biyongere.
Mu kiganiro twagiranye yagize ati “Dushishikariza abahinzi guhinga neza ku buryo bubyara ubucuruzi, atari uguhinga ibyo kwirira gusa, kugira ngo bikunde nk’akarere gahura n’ibihe by’izuba byinshi tugomba kongera uburyo bwo kuhira, hari ugufata amazi ku ngo akajya mu bigega bihita biyajyana mu ngo.”
Arakomeza ati “Twabonye aho bikunda muri za Gatore tumaze iminsi tubigerageza, ariko hari no gufata amazi ku bice by’aho agiye ari ku nkengero z’Akagera, ku biyaga bya Nasho, ku buryo dusunika amazi akagera mu murima. Kandi abahinzi bareke gucika intege kubera izuba, nizera ko umusaruro uziyongera nibabikurikiza.”
Asubiza ku kibazo cyo kuba ifumbire n’imbuto bihenze, abaturage bakabigaragaza nk’imwe mu mpamvu atari ngombwa ko bagira ubuhinzi kinyamwuga, Nzirabatinya avuga ko mu karere ka Kirehe, hashyizwemo imbaraga ngo ifumbire ndetse n’imbuto iboneke ku buryo bworoshye.
Yagize ati “Twashyizemo imbaraga zo kugira ngo tubone aba Agro-dealer bacuruza inyongera musaruro 21 ariko twanashatse abatubuzi babiri kuko burya Kirehe twajyaga tujya gufata imbuto Kigali; ariko ubu dufite abatubuzi babiri banini barimo cooperative ya Nasho (NAICO) ubu batubura Soya ndetse n’ibigori, bivuze ko ibigori tuzajya tubituburira iwacu, hari na Cooperative yitwa COVAMIS yo muri Mpanga, bityo imbuto yacu ireke kujya i Kigali ngo yongere igaruke, dutekereza ko abahinzi bacu bazaba baguwe neza.”
Rwanjangwe Girbert, Umuyobozi wa RAB ukurikirana ubuhinzi n’ubworozi mu turere twa Ngoma, Kayonza na Kirehe, agaragaza ko hari abahinzi bafite imyumvire itari myiza ku gushora mu buhinzi, yemeza ko bakwiye kubihindura kuko ubu bashyiriweho amasoko agura umusaruro wabo.
Yagize ati “Kuri ubu gukora ubuhinzi bisaba igishoro, ari nayo mpamvu dusaba abantu kongera imbaraga bashyira mu buhinzi ndetse n’ibigo by’imari bikongeramo ibishoro, ariko nanone abahinzi bakegerezwa ibikorwaremezo ariko n’ikindi cyane batekereza guhingira isoko kuko kuri ubu hashyizweho uburyo bwo kuba umusaruro w’abahinzi batazongera kubura isoko ry’umusaruro wabo.”
Mu Rwanda, imibare igaragaza ko ubuhinzi butanga akazi ku kigero cya 55% mu bice by’icyaro, na 12% mu mijyi, mu gihe abahinga bagamije isoko ubu bari ku kigero cya 48%.
UWAYEZU Mediatrice
