NGOMA :Bahangayikishijwe no kuba batemererwa gusarura ibiti bishobora kubagwira

Abatuye mu murenge wa Mutenderi mu karere ka Ngoma baravuga ko gutinda gufata imyanzuro ku busabe bwagejejwe ku Nama Njyanama y’akarere ku bijyanye no gutema ibiti bishaje bishobora guteza impanuka bagasaba ko byakwihutishwa .

Jun 22, 2023 - 09:39
Jul 8, 2023 - 21:47
 1
NGOMA :Bahangayikishijwe no kuba batemererwa gusarura ibiti bishobora kubagwira
Kimwe mu biti bikeneye gusarurwa (Ifoto Leonce N.)

Ibi aba baturage barabivuga mu gihe bagaragaza impungenge z’igiti cy’inturusu cyakubiswe n’inkuba  kikuma gihereye ahitwa mu Ihoza ruguru y’umuhanda mu kuboko kw’iburyo uvuye ku biro by’umurenge wa Mutenderi ugana ahitwa mu Mbogo mu kagari ka Karwema mu karere ka Ngoma.

Nta metero eshanu ziri hagati y’iki giti n’inyubako abaturage batuyemo, ibituma iyo umuyaga uhushye uvunagura amashami akagwa ku mabati bigatuma yangiraka munsi y’iki giti kandi ni ho hanyujijwe umuyoboro w’insinga z’amashanyarazi ari naho abaturage bagaragariza impungenge ko iki giti gishobora guteza impanuka bagasaba ko hatangwa uburenganzira kigatemwa kimwe n’ibindi bimeze nka cyo.

Hakizimana Celestin ati”Ariko kiri hejuru y’inzu yanjye inkuba yaragikubise amashami ariragaza akagwa ku mabati uretse ibyo kandi izi nsinga ziri munsi y’iki giti kiramutse kiguye twese twashya tugashira”

Habakurama  Oreste ati”Uretse kuba aya mashami adutoborera amabati impungenge zihari ni uko kizagwira insinga umudugudu wose ugashya  .”

Aba baturage bagaraza ko nta bubasha bafite kuri iki giti gikomeje kwangiza inyubako aho urwego bagaragarije iki kibazo rubabwira ko iki giti ari icya leta ko nta n’uwemerewe kugikoraho gusa Ngenda Mathias umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutenderi iki giti giherereyemo avuga ko bandikiye Inama Njyanama y’akarere basaba ko iki giti cyatemwa mu rwego rwo kurinda impanuka abaturiye iki giti.

Ati”Kiriya giti kiri mu Ihoza na twe abayobozi twarakibonye usibye na kiriya hari n’ikindi kiri kuri Ecole primaire  Karwema twakoze ibaruwa dusaba akarere ni ko gafite uburenganzire ngo baze basarure kiriya giti”

Banamwana Bernard  umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Ngoma avuga ko bitarenze mu kwzi kwa Karindwi iki kibazo kizaba cyasuzumwe hagendewe ku mikorere isanzwe y’Inama Njyanama y’akarere.

Ati”Kwandika ni kimwe ariko no gufata icyemezo ni ukabanza tukahasura  tukareba ishingiro ry’ibyo basaba tukagisha inama inzego nkuru z’igihugu zibishinzwe zirimo minisiteri y’ibidukikije birumvikana na REMA n’ikigo k’igihugu gishinzwe amashyamba kugira ngo turebe ireme  ry’ibyo basaba kugira ngo dufate ibyemezo inzego zitavuguruzanya ntekereza ko mu kwezi kwa Karindwi ibyo byose bisabwa ni biba byabonetse tuzabaha igisubizo kuko natwe tugisha inama nk’Inama Njyanama”

Uretse ikibazo kijyanye no gusarura ibiti bishaje bishobora guteza impanuka abaturage kandi banenga ukutitabwaho kw’inyubako za leta zitagikorerwamo ndetse n’ibinyabizaga byambaye plaque za leta bitagikoreshwa bibakaba biparitse hirya no hino aho birikumereraho ibyatsi.

 Nyirimana Leonce /Ngoma