NGOMA : Kutamenya amakuru byabahejeje mu bukene

Bamwe mu bagore batishoboye bo mu murenge wa Mutenderi mu karere ka Ngoma baravuga ko kutegerezwa no kumenyeshwa ibikorwa bigamije kwiteza imbere bituma batagira intambwe batera bagakomeza gusigara inyuma mu iterambere.

Jun 21, 2023 - 11:22
 0
NGOMA : Kutamenya amakuru byabahejeje mu bukene
Umwe mu bagore bavuga ko batagezwaho amakuru yatuma bikura mu bukene

Ibikorwa aba bagore bo mu murenge wa Mutenderi mu karere ka Ngoma bavuga ko batamenyeshwa byiganjemo ibigenwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbera inzego z’ibanze LODA birimo nka VUP biciye muri gahunda yo kunganira abagenerwabikorwa mu mitungo ibyara inyungu cyangwa se gahunda z’abandi bafatanyabikorwa bigimije iterambere ry’umugore, aha ni ho bahera basaba ko bafashwa kwigobotora ubukene no guhora bateze amaboko abagabo.

Mukamana  Esperence ati”Ikibazo dufite ni uko twumva umugoe agomba kwiteza imbere ,tukumva hirya no hino mu mirenge n’uterere ko abagore biteje imbere binyuze mu nguzanyo bahabwa ndetse bakanunganira abagabo babo  mu guteze imbere urugo rwabo ariko twe hano muri Mutenderi ntituzi aho bibera “

Agness Mukabarinabo ati”Ko tubona ku mateleviziyo abandi bagore bavuga ko biteje mbere kubera inguzanyo bahabwa zo kwivana mu bukene ariko twebwe ntibitugereho hano mu murenge wa Mutenderi abagore ntibitaweho?”

Kuba aba bagore badafashwa kwivana mu bukene bigira ingaruka zinyuranye zirimo n’amakimbirane mu ngo ndetse n’imibereho mibi y’abana babo. Gusa ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge wa Mutenderi bugahakana ibivugwa n’aba baturage bukagaragaza ko gahunda yo guteza imbera abagore ihari ahubwo ko hari abagore batitabira inteko z’abaturage ndetse na guhanda zindi zirimo umuganda n’inama ari naho havugirwa izo gahunda bo ntibabimenye kubera kutitabira. Ngenda Mathias ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge.

Ati”Biriya ni ubukangurambaga kandi burakorwa icyo twabasaba ni ukwitabira inteko z’abaturage kuko ni ho bivugirwa hari igihe dufata umukozi ushinzwe imishinga mito n’iciriritse BDE agafata umwanya wo gusobanurira abaturage kandi abagore benshi bamaze gufata ayo mafaranga kandi baniteje imbere rero abo bandi ntibitabira gahunda za leta ni yo mpamvu batabimenya”

Ikigo gishinzwe Guteza imbere Imishinga y’Inzego z’Ibanze(LODA) kigaragaza ko zimwe mu nkingi zirimo kwigisha imyuga, kunganira abagenerwabikorwa mu mitungo ibyara inyungu, serivisi z’amafaranga (inguzanyo ziciriritse, ubukangurambaga mu mikoreshereze y’amafaranga no gutegura imishinga) zifasha mu kugabnya ingo zifite amikoro make aho abaturage basabwa kwitabira gahunda za leta mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa no kumenya uruhare rwabo mu bibagenerwa.

Nyirimana Leonce /Ngoma