Umutoza mushya wa chelsea Rosenior ashobora kuzana abakinnyi bane ba Starsbourg
Ikipe ya Chelsea yo mu bwongereza yamaze kwemeza ko yahaye amasezerano y’imyaka itandatu n’igice umwongereza Liam Rosenior.
Ikipe ya Chelsea isanzwe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bwongereza, ishobora kongeramo abakinnyi bavuye mu ikipe ya Strasbourg yo mu bufaransa.
Gusa ibi ngo nubwo yabikora bishobora guteza amagambo atari meza ku itsinda ry’abafana risanzwe rigaragaza ko ridashimishijwe nuko ribona Strasbourg nk’ikipe igaburira Chelsea.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Sports Illustrated, aba rero ni abakinnyi bivugwa ko umutoza Rosenior ashobora kuzana muri Chelsea bavuye muri Strasbourg, dore ko aya makipe yombi ayoborwa na Blueco.
Mu byumweru bibanza muri uyu mwaka w’imikino wa 2025-2026, nibwo hasohotse amakuru y'uko ikipe ya Chelsea yariri mu biganiro na Strasbourg kugira ngo isinyishe uyu musore w’imyaka 23, nyuma muri Nzeri umwaka ushize aza no gusinya amasezerano muri Chelsea gusa kubera abataka bari bahari barimo Joao Pedro na Liam Delap aguma muri Starsbourg n’intizanyo.
Gusa nanone ngo ashobora kwirengangizwa hazanwa umunya-Argentine bakinana witwa Joaquin Panichelli ukomeje kwitwara neza.
Julio Enciso
Uyu munya- Paraguay nawe biravugwa ko ashobora kuza muri Chelsea, nyuma y'uko mu mpeshyi y’umwaka ushize aribwo yerekeje muri iyi kipe ya Strasbourg avuye muri Brighton & Hove Albion.
Gusa uku kwerekeza muri Strasbourg byateje urujijo, bamwe bakanavuga ko ngo gahunda ari ugukina umwaka umwe muri Strasbourg ubundi agahita aza mu ikipe ya Chelsea.
N'ubwo ntabiganiro bigaragara ko bihari ku mpande zombi, gusa ngo n'ubundi gahunda yo kwerekeza muri Chelsea irahari.
Burya ikipe ya Chelsea muri 2023 yifuje cyane Valentin Barca nyuma y'uko yari agiye kuva muri Boca Juniors, gusa we yaje guhitamo kwerekeza mu ikipe ya Brighton & Hove Albion.
Uyu munya- Argentine w’imyaka 21 ntabwo yaje guhirwa muri Brighton, aho yaje gutiza muri Seville nyuma aza kujya muri Strasbourg mu ntangiriro za 2025.
Mbere y'uko aza muri Strasbourg yakinaga kuri gatatu, gusa nyuma umutoza Liam yaje kujya amukinisha hagati mu kibuga, anitwara neza.
Bitewe n’uburyo yakoranyamo na Rosenior werekeje muir Chelsea, biravugwa ko ashobora guhabwa amahirwe akerekeza ku kiraro.
Ismaël Doukouré
Uyu ni myugariro w’imyaka 22 ushobora no gukina mu kibuga hagati ahazwi nko kuri gatandatu, afatwa kandi nk’umukinnyi ukiri muto ufite ejo hazaza heza.
Impano ye imaze igihe ikurura amakipe menshi, gusa mu mpeshyi ishize ahazaza he hajemo urujijo nyuma y'uko yanze kongera amasezerano. Gusa nyuma yaje kuyongera nyuma yo kubwirwa ko natayongera azamara umwaka wose adakina.
Doukoure yahoze yifuza gukinira ikipe ikomeye, kuba rero yakwerekeza muri Chelsea byaba ari uguhaza intego ze dore ko nyuma yo kongera amasezerano yagaruwe mu ikipe n’umutoza Rosenior wanamaze gusinyira ikipe ya Chelsea.
Abandi bakinnyi bari bugaruke muri Chelsea ni abo yari yaratije muri Strasbourg, barimo umunyezamu Mike Penders, Kendry Paez na Mamadou Sarr.
Jacques roger NSHIMIYIMANA
